Kirehe: Inkuru y'akababaro Gaz yaturitse mu mpunzi z’Abarundi yahitanye umwana umwe

Feb 6, 2024 - 00:10
 0
Kirehe: Inkuru y'akababaro Gaz yaturitse mu mpunzi z’Abarundi yahitanye umwana umwe

Kirehe: Inkuru y'akababaro Gaz yaturitse mu mpunzi z’Abarundi yahitanye umwana umwe

Feb 6, 2024 - 00:10

Ahagana i saa moya z’ijoro ku munsi wo ku cyumweru taliki ya 04 Gashyantare 2024, nibwo abantu batatu batwitswe ku buryo bukomeye na Gaz ubwo bari batetse, umwana umwe ufite amezi abiri yahise ahasiga ubuzima, mama we na mukuru we w’imyaka ine bo bararembye cyane.

Ahagana i saa moya z’ijoro ku munsi wo ku cyumweru taliki ya 04 Gashyantare 2024, nibwo abantu batatu batwitswe ku buryo bukomeye na Gaz ubwo bari batetse, umwana umwe ufite amezi abiri yahise ahasiga ubuzima, mama we na mukuru we w’imyaka ine bo bararembye cyane.

Byabereye mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Mahama mu nkambi y’impunzi z’Abarundi, umuryango wabereyemo iyi mpanuka usanzwe ugizwe n’abantu bane.

Umwe mu baturage baganiriye na BWIZA kuri iyi mpanuka yavuze ko ibyabaye nabo byabatunguye kandi bibabaje. Yemeje ko bikunze kubaho cyane muri iyi nkambi ya Mahama, ati "Hari abantu benshi Gaz zijya ziturikana zikabatwika."

Uyu muturage yasobanuye ko mbere y’uko bahabwa inkunga ya za Gaz mu nkambi, basobanuriwe uburyo bwo kuzikoresha neza bakirinda ingaruka zikunze guterwa nazo. Anashimangira ko basanzwe babizi ko Gaz ishobora guteza impanuka zikomeye.

Ababibonye basobanuye ko ubwo uriya wakomerekejwe n’Impanuka yari avuye gushaka ibyo gutekera abana be babiri, yatashye akabasanga baryamye mu nzu nk’ibisanzwe. Mu gutangira guteka, ako kanya Gaz yari acanye yahise itomboka irabatwika bose. Umuto muri bo ahita yitaba Imana, kubera gushya bikabije no kubura umwuka mu nzu bari barimo. Abaturanyi babo nibo bahuruye ngo barebe ibibaye, basanga ni Gaz ibatwitse. Bidatinze bahise babatabariza bahita bajyanwa mu bitaro iryo joro.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru, babiri basigaye bari bakomerewe n’ubushye mu bitaro by’akarere ka Kirere bitabwaho n’abaganga. Umwe mu baganga babitagaho yahamirije BWIZA ko impanuka yabateye gushya bikomeye cyane gusa ngo "Hari icyizere ko bashobora kuzanzamuka bakongera guhumeka neza."

Gusa andi makuru twamenye ni uko nyuma baje kubohereza bombi mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali, mu rwego rwo kugira ngo bitabweho byisumbuyeho.

Umugabo w’umugore wokejwe na Gaz utari uhari ubwo impanuka yabaga ubu niwe wasigaye mu rugo ahari umubiri w’umwana wahise apfa anakurikirana imirimo yo kumushyingura.

Ubuyobozi bw’aho uyu muryango wari utuye bwihanganishije bikomeye abahuye n’iki kibazo cy’iturika rya Gaz harimo inshuti, umuryango n’abaturanyi. Buboneraho no gusaba abaturage kuba maso bakitondera amacupa y’ibi bicanwa kuko akunze guteza ibibazo ahantu henshi.

Icyateye iri turika ntabwo cyari cyamenyekana neza. Mu butumwa Polisi y’igihugu cy’u Rwanda yatanze, yibutsa abaturage gufungura inzugi n’amadirishya mbere gato y’uko bacana Gaz, kuko byagaragaye ko hari amakosa abantu bajya bakora nko gusiga amacupa ya Gaz zabo adafunze neza. Ibi bikaba byongera ibyago byo gutwikwa na Gaz rimwe na rimwe biteza n’imfu zitunguranye.

Ishami rya Polisi y’igihugu rishinzwe gukumira inkongi z’umururo rikomeza rikangurira abaturage ko bakwiye kwirinda gukoresha ibikoresho nka Telephone igihe begereye Gaz zaka kuko byongera ibyago byinshi by’iturika ryazo. Abakoresha Gaz kandi basabwa kutazegeranya n’ibindi bikoresho bitanga ubushyuhe nk’imbabura, ikindi kandi bakazizimya neza mu gihe basoje ibikorwa byo guteka.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06