KNC yavuze ko abagabo atari imashini zitanga amafaranga, asaba abagore kujya bihangana mu bihe bikomeye

May 21, 2026 - 13:16
 1
KNC yavuze ko abagabo atari imashini zitanga amafaranga, asaba abagore kujya bihangana mu bihe bikomeye

KNC yavuze ko abagabo atari imashini zitanga amafaranga, asaba abagore kujya bihangana mu bihe bikomeye

May 21, 2026 - 13:16

KNC yavuze ko abagabo atari imashini zitanga amafaranga, asaba abagore kujya bihangana no gufatanya n’abagabo babo mu bihe bikomeye by’ubukungu aho kubashyira ku nkeke z’amafaranga.

Umunyamakuru wa Radio/TV1, Kakoza Nkuriza Charles wamamaye nka KNC, yavuze ko hari bamwe mu bagore bashyira abagabo babo ku nkeke babaka amafaranga umunsi ku munsi nk’aho ari imashini zitanga amafaranga, abasaba kujya bumva ko na bo hari igihe babura ubushobozi bitewe n’ubuzima bwa buri munsi.

Ibi KNC yabigarutseho mu kiganiro ‘Rirarashe’ akorana na mugenzi we Mutabaruka Angelbert, gitambuka kuri Radio/TV1, aho bombi baganiraga ku buzima bw’ingo, uruhare rw’umugabo n’umugore mu rugo ndetse n’ibibazo byugarije imibanire y’abashakanye muri iki gihe.

Mu magambo ye, KNC yavuze ko hari abagore bamwe bumva ko umugabo adakwiye kubura amafaranga igihe icyo ari cyo cyose, ibintu yavuze ko bishobora gushyira igitutu gikomeye ku bagabo ndetse bikagira ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi.

Ati: “Hari ikintu kimwe nshaka kugiramo inama abagore, Umugabo ntabwo ari ‘ATM Machine’, Hari igihe amafaranga abura nk’uko n’ibindi bibazo bibaho mu buzima ndabizi Hari abagore batekereza ko umugabo agomba guhora afite amafaranga kabone n’iyo ibintu byamukomeranye.”

Yakomeje avuga ko hari igihe umugabo aba afite ibibazo byinshi by’ubukungu ariko akabihisha kubera gutinya ko umuryango cyangwa umugore we bamufata nk’uwatsinzwe.

Ati; “Hari abagabo benshi bahangayitse ariko ntibabivuge, ashobora kuba ari gushaka amafaranga hirya no hino ariko ntayabone nyamara ageze mu rugo agasabwa byinshi kandi na we nta cyo afite. Ibyo bishobora gutuma umuntu yiheba”.

KNC yavuze ko uburyo umugabo n’umugore baganira ku bijyanye n’ubukungu bw’urugo bugira uruhare runini mu kumenya niba bazabasha kwihanganirana cyangwa niba bazahora mu makimbirane.

Yasobanuye ko hari abagore bashobora gushyira abagabo babo ku gitutu bitewe n’uko batigeze bicara ngo baganire ku bushobozi bw’urugo rwabo, amafaranga yinjira ndetse n’uburyo akoreshwa.

Ati; “Iyo mwicaye mukabwizanya ukuri ku mafaranga mufite n’ibibazo bihari, birafasha. Ariko iyo umuntu ahora yibwira ko mugenzi we adashobora kubura amafaranga, ni bwo intonganya zitangira.”

Uyu munyamakuru yavuze kandi ko abagabo benshi bo muri iki gihe bafite umutima woroshye ndetse bamwe bakaba badashobora kwihanganira ibibazo bikomeye byo mu rugo, cyane cyane ibijyanye n’igitutu cy’amafaranga.

Yavuze ko hari abagabo bamwe bahitamo guta ingo zabo kubera kunanirwa kwihanganira amakimbirane ashingiye ku bukungu, ndetse ko hari n’abagera aho bakiyambura ubuzima kubera kwiheba.

Ati: “Ubu abagabo benshi bafite ibibazo byo kwiheba ariko ntibabigaragaze kuko Iyo umuntu ahora asabwa ibyo adafite, yumva ananiwe ndetse hari n’abahitamo kuva mu rugo cyangwa bagafata imyanzuro mibi kubera igitutu.”

KNC yanenze kandi bamwe mu bagore bafite akazi cyangwa bakora ibikorwa bibinjiriza amafaranga ariko ntibagire uruhare rugaragara mu iterambere ry’urugo.

Yavuze ko hari abagore bamwe bafata amafaranga yabo nk’ayabo bwite, mu gihe ayo umugabo abonye aba agomba gukemura ibibazo byose byo mu rugo.

Ati: “Hari abagore bakora ariko amafaranga yabo akaba ayo kwiyitaho gusa byagera ku nzu, amashuri y’abana, ibiryo cyangwa ibindi bibazo by’urugo byose bikaremererwa umugabo, Ibyo ntabwo bikwiye”.

Mutabaruka Angelbert we yavuze ko hari uburyo bamwe mu bagore bagenzura amafaranga y’abagabo babo mu buryo bushobora guteza amakimbirane mu rugo.

Ati; “Iyo mwembi mukora, hari abagore bumva amafaranga y’umugabo agomba kujya ku meza yose, akavuga ayo yahembwe n’igihe yahembwe, ariko aye ntamenyekane ibyo na byo bishobora guteza ikibazo”.

Yakomeje avuga ko urugo rwiza rugomba gushingira ku bufatanye no kugirana icyizere hagati y’umugabo n’umugore aho buri wese yumva ko afite inshingano mu mibereho y’umuryango.

Bamwe mu bakurikiye iki kiganiro bavuze ko amagambo ya KNC agaragaza ikibazo kiri mu ngo nyinshi muri iki gihe, aho ubuzima bukomeje kugorana bitewe n’ubushomeri, izamuka ry’ibiciro ku isoko ndetse n’ibindi bibazo by’ubukungu.

Hari abavuze ko abagore bakwiye kujya bumva ko umugabo na we ashobora guhura n’ibibazo nk’ibindi byose, mu gihe abandi bavuze ko hari abagabo bamwe batuzuza inshingano zabo ari na byo bituma habaho kutumvikana mu ngo.

Abasesenguzi b’imibanire y’abashakanye bavuga ko ibibazo byinshi byo mu ngo bishingira ku kutavuga rumwe ku mafaranga ndetse no kubura ibiganiro bihoraho hagati y’abashakanye.

Basobanura ko kugira urugo rwiza bisaba ubwumvikane, kubwizanya ukuri no gufatanya mu bihe byiza n’ibibi aho kurebana nk’uhora asabwa gutanga gusa.