Kora ibi bintu mu maguru mashya niba ushaka kuguma ku kazi kawe
Kora ibi bintu mu maguru mashya niba ushaka kuguma ku kazi kawe
Mu gihe ugize amahirwe yo kuba ubonye akazi runaka ihutire gukora ibi bintu bikurikira niba wifuza kuramba muri uwo mwanya urimo.
Abahanga bagaragaza ko muri iyi minsi kugira umuntu ukwizereramo akaguha inshingano muri kompanyi cyangwa ikigo cye bisa no kubona ikiganza cy'uwiteka bitewe n'ibura ry'akazi ririho muri iyi myaka.
Kubera iyo mpamvu buri muntu ugize amahirwe yo kugirirwa ikizere agashyirwa mu mirimo runaka ni ngombwa ko abisigasira kugira ngo abashe kuyirambamo.
Uyu munsi tugiye kubagezaho amayeri cyangwa ibintu bitanu ukeneye kwihutira gukora mu gihe uri mukazi bizagufasha kugumana n'umukoresha wawe ukabasha kuguma mu kazi.
1.Ikinyabupfura: mu gihe ugize umugisha wo gushyirwa mu nshingano mu kigo runaka, menya Kandi uzirikane ko usabwa kurangwa n'ubupfura mubyo ukora cyangwa uganira haba mu bakuru cyangwa mu bo ukuriye kuko biri mubyo umukoresha wawe azagenderaho akongerera umushahara cyangwa amasezerano y'igihe kunini.
2.Kumvikana: Niba wisanze mu kazi runaka garageza kumvikana n'abo uhasanze cyangwa abahagusanze, haba mu kuba wamenyereza akazi abakozi bashya kuko nibyo bituma ufatwa nk'urugero rwiza mubo mukorana cyane ko amakuru yawe meza uzayatangirwa n'abo wafashije.
3.Gabanya Urukundo: Nubwo ntawe uhejwe gukunda, ariko iyo bigeze mu kazi jya wirinda kugaragaza ko ukunda umuntu byeruye cyane ku bakoresha bawe.
Igihe wagerageje gukunda bishobora gutuma wica akazi kuko umwanya wamaraga wita ku kazi uzawusaranganya akazi n'uwo wakunze, bityo usabwa kureka urukundo n'igisa narwo igihe uri mu kazi.
Ibuka kandi ko uko ukunda Atari ko ukundwa, ibyo bikwereke ko igihe hari uwo ukunze ntagukunde bishobora kwangiza umubano wanyu usanzwe bigatuma mutongera kunoza umurimo kubwo gukora igisa no gukumirana.
4.Igihe: Mu bintu abakoresha baha agaciro ni igihe, haba kuri bo ubwabo cyangwa ku bareberera inyungu zabo.
Ibyo bizakubere impamvu ikomeye igutera kubahiriza isaha yagenwe yo gutangiriraho akazi kuko ba nyiribigo bitandukanye bakenera kubona umutungo wabo uzamuka umunsi ku munsi kandi bizerera mu bakozi kuruta bo ubwabo kuburyo yemera gutanga ingano yose y'amafaranga kugira ngo ibikorwa bye byiyongere.
5.Gabanya gutanga Raporo zitari ingenzi ku mukoresha wawe: Niba wifuza kwizerwa no kuramba mu kazi kawe irinde gutanga amakuru adakenewe ku bakoresha bawe cyane ayerekeye abo mukorana kuko bigaragaza uyavuze nk'umunyeshyari kandi abakire ntibakunda umuntu uvuga menshi.






