Koreya ya Ruguru yarashe misile nyinshi hafi y’u Buyapani, intambara ya III y'isi irashoboka
Koreya ya Ruguru yarashe misile nyinshi hafi y’u Buyapani, intambara ya III y'isi irashoboka
Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyavuze ko Koreya ya Ruguru yarashe misile "ballistique" nyinshi kuri uyu wa Mbere yerekeza ku nyanja ku nkombe za yo z’iburasirazuba.
Guverinoma y’u Buyapani n’abashinzwe umutekano ku nkombe na bo bavuze ko Koreya ya Ruguru yarashe ibisa na misile ya ballistique.
Televiziyo ya NHK yavuze ko icyo gisasu gisa nk’icyaguye hanze y’icyanya cy’inganda cy’u Buyapani.
Umunyamakuru wa NTV yo mu Buyapani yavuze ko icyo gisasu cyo mu bwoko bwa misile ya ballistique iraswa mu ntera ngufi, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi muri Leta y’u Buyapani.
Abayobozi bakuru b’ingabo za Koreya y’Epfo bavuze ko Amajyaruguru yarashe ibyo bakekaga ko ari misile ballistique ziraswa mu ntera ngufi ziva hafi y’umurwa mukuru wa Pyongyang, ariko nta bisobanuro birambuye batanze.
Ibi biravugwa mu gihe Koreya y’Epfo yavuze ko umuyobozi mukuru w’ingabo, Admiral Kim Myung-soo, yakiriye umuyobozi w’ingabo za Amerika zishinzwe isanzure, General Stephen Whiting, kuri uyu wa Mbere, kugira ngo baganire ku ikorwa ry’icyogajuru cy’ubutasi cya Koreya ya Ruguru no ku bufatanye bwa gisirikare bukomeje gukura hagati ya Pyongyang na Moscou.
Nyuma y’inama yahuje abayobozi b’ibihugu byombi muri Nzeri, Koreya ya Ruguru yakekwagaho guha u Burusiya intwaro n’amasasu byo gukoresha muri Ukraine, nubwo abayobozi bombi babihakanye.
Bivugwa ko Amajyaruguru yitegura kohereza ikindi cyogajuru cy’ubutasi, nyuma yo kohereza mu isanzure ikindi cyogajuru nk’iki mu Gushyingo.
Mu ntangiriro za Mata, Koreya ya Ruguru yagerageje misile nshya ya hypersonic (igenda ku muvuduko ukubye uw’ijwi inshuro hagati ya 5 na 25) mu rwego rwo guteza imbere misile zifite ingufu zikomeye mu bice byose by’intwaro zayo.





