"Kure y'Inzozi" EP04 - Dylan yihimuye kuri Louise, We na Audrey umuriro uraka!

Jun 6, 2024 - 12:09
 0
"Kure y'Inzozi" EP04 - Dylan yihimuye kuri Louise, We na Audrey umuriro uraka!

"Kure y'Inzozi" EP04 - Dylan yihimuye kuri Louise, We na Audrey umuriro uraka!

Jun 6, 2024 - 12:09

Mu kiniga kinshi, mumarira atemba ndwana no kwiyumanganya biranga ubwo niko abanyeshuri bose bakiri gutangara kumva couple nziza cyane mukigo, kugeza ubwo Louise yakomezaga kuvuga ntazi n'ibyo ari kuvuga, nabuze amifato binyanga munda ndahaguruka pee... Mana yanjye kuki Louise ankoze ibi bintu?

Nagiye ntazi iyo njya ariko nashidutse nageze muri Dortoir sinibukaga inzira nanyuzemo pee, umujinya wari mwinshi kuburyo nibazaga icyo nzakorera Louise nituramuka twongeye guhura numva urwo rubanza ruzaca Imana gusa. Agatotsi kahise kantwara nshiduka mugitondo bukeye ubwo hari kucyumweru, gahunda yo kujya gusenga ndayireka ubwo ninako ba Max baje kundeba baseka cyane...

Max: haha, Dylan muhungu wanjye. Louise aguhinduye umustar byarangiye. Ubu uyu munsi ikigo cyose niwowe kiri kuvuga!

Brian: Yego wee! Abantu bose twatashye bavuga Dylan Dylan n'abatakuzi ejobundi bose bazakumenya kuwa mbere.

Max: Cyane da, kuko erega uriya mu sister ararenze man. Niwe munyeshuri ubu muri iki kigo ushobora kuvuga ijambo rikumvikana.

Njyewe: Bro, mwese mundeke man! Mujye gusenga dore hakeye, niba muje no kumbwira ngo ninoge tugende, ndagira ngo mbabwire ko ntaho ndi bujye!

Umujinya mfitiye Louise wose nashatse kuwutura ba Max ariko disi ntacyo byari butange. Bakomeje kuvuga bicaye kuri matelas yanjye hashize akanya ndeguka ubundi ndababwira.

Njyewe: Brian na Max, man reka mbabwire mukuri kose. Kariya gakobwa ngo ni Louise ndashaka kugaha gasopo kuburyo n'undi munsi katazongera kumenyera n'umunsi wa rimwe. Murumva man, njye ndabibasezeranije ko ngomba gukora ibishoboka byose nkakemeza ...

Max na Brian bararebanye baraseka ubundi Brian arambwira...

Brian: Bro, koko se ntabwo umukunda? Cyangwa ni byabindi by'abasore b'ubu byo kwihagararaho?

Njyewe: Hmm... Uretse no kumukunda, sinshobora no kubirota munzozi (...)

Abasore twakomeje kuganira byinshi mbabwira rwose ko ntakunda Louise bigezeho barabyumva ndetse bangira inama yo kumuganiriza nkamwumvisha ko ibyo yakoze atari byo ndetse adakwiye kongera kubikora. Ubwo aho nacaga hose intero yari imwe bose baravugaga bati 'nimurebe umugabo wa Louise' Mana weee byarambangamiye pee!

Gusa bwarakeye ubwo hari kuwa mbere, kenshi ku munsi wo kuwambere hakundaga kubanza kuba amakuru kuri assemblée akavuga amakuru y'icyumweru cyose dusoje yaba ayo mu kigo cyangwa se hanze y'ikigo ubwo amakuru yavugwaga n'uwo twitaga Biggie na Jado wawundi ukunda kuyobora ibirori ubundi barayavuga tubateze amatwi twese hashize akanya numva aravuze...

Jado: Naho andi makuru twabagezaho yaranze iki cyumweru dusoje, nuko hano mu kigo ku munsi wo kuwa gatandatu umuhanzikazi umenyerewe cyane mukigo mu mirimbire idasanzwe nk'iya Céline Dion uwo ntawundi ni Ingabire Marie-Louise benshi basigaye bita Louise-Dion kuri ubu yaratunguranye abwira buriwese ko afite umukunzi biba na gasopo ku musore wo mukigo uwo ariwe wese wakwifuza kumutereta. Kuko rwose afite umukunzi yihebeye!

Biggie: Jado rero icyo tutabura kubwira abantu nuko uyu mukobwa Marie Louise a.k.a Louise-Dion wiga mu mwaka wa 4 muri MPC yavuze ko uwo musore yitwa Dylan ndetse amutura indirimbo yitwa Mbwira ya Miss Jojo ibintu byarushijeho gutungura benshi mubari muri icyo kirori cyabaye ejobundi kuwa gatandatu nimugoroba. Amahirwe masa kuri iyi couple nshya mu kigo, couple nziza cyane.

Umujinya waranyishe, abanyeshuri bose aho narindi bari bari kundeba, nagize isoni zo kugira uwo ndeba, ndeba hasi ngerageza kurwana n'amarangamutima kubw'amahirwe nyuma y'akanya, nyuma y'ijambo rya Directeur na Préfe de discipline tuza gusubira muri class. Aho natambukaga hose inkuru yari yabaye kimomo kugeza no mu ishuli aho na Angel twicarana yaje ari guseka gusa we kuko yageragezaga kunyumva yahise ambwira...

Angel: Dylan, ibiri kuba ni ibiki ko njyewe ntabisobanukirwa??

Njyewe: Angel, uyu mukobwa ngo ni Marie Louise ndashaka kumucecekesha, kuko yankojeje isoni mubantu. Sinzi impamvu akomeza kungendaho rwose, nkwiye kugira icyo nakora mu maguru mashya.

Angel: Aha... Biriya ntabidasanzwe Dylan. Wowe uze kumushaka muganire, anakubwire wenda impamvu yabikoze muri buriya buryo.

Mwalimu yahise aza akavamo hajyaho undi gusa nari nagize isoni zo guhuza amaso na Audrey ndetse na rya jisho ryanjye ryamurebanaga akanyamuneza ryari ryahindutse iry'ubwoba. Nacunze Louise asohotse hanze musohoka inyuma vuba vuba ubundi ndenze umuryango wa class yacu mpita mvuga....

Njyewe: Louiseeeeeee

Louise yarakebutse asanze ari njyewe aramwenyura arambura amaboko nk'aho yiteguye ko muhobera kuko nanjye narimo kuza musanga aho kumuhobera nsa nk'umusunika gake kuko narimfite umujinya mwinshi...

Njyewe; Louise gute wankora ibintu nka biriya? Louise kuki ushaka guhatiriza cyane mu rukundo byarangiza bikanagukoresha n'ibidakorwa? Louise waretse kungendaho? Uzi igisubizo cy'i Lettre wanyandikiye, ntabwo nkukunda!

Louise yarandebye araseka cyane, hashize akanya aba aravuze...

Louise: Hmm, Dylan humura! Nanjye biriya nabikoze nzi neza ko utankunda. Ariko nk'umustar nagombaga kugeza ijwi ryanjye kure hashoboka kugira ngo nawe bizakugore nujya gushaka undi utari njye, kuko nanjye ntibizanyorohera. Haha!!

Narebye Louise koko mbona ubwenge bwe buri hasi cyane... Umujinya uriyongera ariko nakomezaga gusenga mumutima ngo ntaza kugira icyo nkorera Louise (kuko byashoboraga kunyirukanisha).

Njyewe: Louise mbere narakubonaga nkabona uri umukobwa mwiza cyane uzi ubwenge. Ariko uri injiji cyane. Ntabwo narinziko washobora gufata umwanzuro w'ubucucu nk'uriya. Urumva urwo rukundo ruzakugeza he? Wibwira ko utari kumpima utiretse rero? Hmm, icyonzicyo nuko uzabyicuza Louise, kandi ugiye kubona ko nanjye ntari umwana.

Louise noneho yandebanye agasuzuguro kenshi birambabaza hashize akanya aba aravuze...

Louise: Nditeguye guhangana nawe Dylan. Reka nkwerurire ko ntamukobwa n'umwe muteze gukundana mumaso yanjye, ntawe rwose.

Naramurebye mbura icyo mvuga kwihangana biranga birananira mfata umwanzuro ukomeye njya kureba directeur muri office kubw'amahirwe make ndamubura mpasanga Préfet wa Discipline wari uri kuri machine bigaragara ko hari utuntu twinshi yari arimo. Ubwo bitewe n'igitinyiro yari afite nanjye nagiye nikandagira. Nahagaze imbere ya office ye ndakomanga na we ati karibu... Nuko ndagenda ari kuri machine aba arambwiye.

Préfet: Ni iki sha, wagize ikihe kibazo?

Njyewe: Préfe, buri munyeshuri wese wiga hano azi icyamuzanye namwe ubwanyu muzi impamvu turi hano. Ariko narinje kubamenyesha no kubaregera umwana w'umukobwa twigana muwa kane muri MPC ko yahungabanije icyo nakwita umutekano wanjye n'ubwisanzure mfite muri iki kigo, akarusho hakiyongeraho n'imyigire no kudatuza mumutwe kwanjye kubera we(...)

Préfet namubwiye uko byagenze ntanakimwe nsize inyuma (uburyo Louise yabwiye abanyeshuri bose ko ndi umukunzi we) gusa natunguwe no kuba Préfet ambaza ati ese wowe uramukunda? Nti reka reka sinteze no kumukunda. Ati niba utamukunda ibyo biroroshye, igendere mu ishuli umwihorere ariko niyongera kubikora nzamuha ibihano bikakaye cyane. Numva mubyukuri nsubiye mu ishuli ntanyuzwe ariko nagombaga gushaka izindi nzira n'ubwo rwose izo nari ndimo zari inzitane.

Ubwo uwo munsi wararangiye bukeye nanone kuri assemblée birumvikana Prefet wa Discipline na Préfet w'amasomo bari bahari ukongeraho na Animateur na Animatrice nuko batugezaho amatangazo yose hashize akanya nk'umuco wacu mu kigo baravuga ngo nihagire umuntu uza hano imbere asenge mpita vuba vuba nitanguranwa negera imbere, birumvikana bamwe baratangaye ariko narimfite impamvu ubwo kuko narindi imbere y'abanyeshuri bose nafashe aka microphone twakoreshaga gato, ubundi ntangira kuvuga bose bari kundeba...

Njyewe: Mbere y'uko dusenga. Mumbabarire mfate akanya gato cyane nisegure, kuko mfite ikintu gikomeye ku mutima kindemereye, ndetse umutima wanjye wendaga guturika. Préfet ndabingize mumpe amasegonda 15 yonyine (yazamuye umutwe nk'uwikirije) Abanyeshuri mwese muri hano ndagira ngo mbamenyeshe ko amagambo yavuzwe n'umukobwa witwa Louise ari ukunsebya bidafite aho bihuriye n'ukuri. Ntabwo ndi umukunzi we rwose, ahubwo yabikoze kugira ngo ambangamire mumasomo yanjye ndetse ambuze ituze n'umutekano mbe ariko mbyita! Si ukumusebya imbere yanyu ariko ntakiza anyifuriza, byose akabikora yitwaje izina yibwira ko afite, akansebya ahubwo arinjye... Reka ndeke gutinda murakoze! Mwubahe Imana dusenge. Turagushimiye Mana Nyagasani (...)

Narangije gusenga abanyeshuri bose bumiwe koko biba inkuru ishyushye mukigo, ubwo byahise bituma muburyo budasubirwaho njyewe na Louise tuba abastar ariko ubuyobozi bw'ikigo nubwo butambujije kuvuga ariko ntabwo bwabyishimiye kuko Animateur yahise aza arambwira ngo muri Break...(saa 10) ndabashaka wowe na Louise. Njye nk'umusirikare nari niteguye urwo rugamba numvaga mfite ingingo zose zindengera. Ubwo munzira zigana muri class buriwese wambonaga yahitaga avuga ngo "Wabaye umuntu w'umugabo kabisa!".

Ubwo Louise namutanze mu ishuli mpageze abari barimo bakoma amashyi, abandi baraseka mbese narindi kuba umustar bidasubirwaho (naraje nicarana na Angel yirinda kugira icyo ambwira), Louise we yinjiye nyuma we na Scovia n'isoni nyinshi abanyeshuri bose baramukomeera ariko yagerageje kwishakamo imbaraga kubw'amahirwe arazibona. Amasomo arakomeza, nyuma y'amasomo twese twagiye kwitaba; Animateur atubaza ikibazo dufitanye njyewe ndamubwira rwose ntacyo nsize inyuma na Louise yemera ko yavuze ko ndi umukunzi we imbere y'abanyeshuri ndetse abisabira imbabazi nuko baduha gasopo ko nitwongera kugira iyo mikino tuzahita twirukanwa ntagushidikanya.

Ubwo twasubiye mu ishuli amasomo arakomeza mumasaha y'umugoroba ageze nta mwalimu urimo mbwira Angel uko ibyanjye bimeze nawe disi ntiyanyumvira ubusa aba aravuze...

Angel: Yoo! Dyla wabaye umunyembaraga pe! Wabyitwayemo kigabo kandi rwose komereza aho.

Njyewe: Urakoze cyane Angel. Dukwiye guharanira ko ntawatubuza ibyishimo cyangwa ngo yitambike inzira zacu. Nshatse kuvuga ngo ntidukwiye kwemerera abameze nka Louise kudutwara uko bashaka. Ahubwo Angel, ngiye kwicara hahandi nari nicaye cyagihe ndatekereza ntacyo ndi bube ninza kuba ndi kumwe na Audrey mbabarira ubimfashemo...

Angel wari inshuti cyane kurusha benshi mubo twiganaga, akaba umukobwa nashobora kubwira amabanga yanjye make ugereranije n'abandi yarandebye aramwenyura ubundi arambwira...

Angel: hah, Dylan ntakibazo ndabikora. Ariko nyemerera nkubaze ho gato... 

Njyewe: Ndakumva cyane Angel, ndetse nzahora iteka nkutega amatwi!

Angel: Oh; merci beaucoup! Icyo nashakaga kukubaza ni ikingiki, ese ukunda Audrey???

Mana we, icyo kibazo cyarankanze, natekereje vuba vuba umunsi amaso yanjye yabonaga Audrey bwa mbere ngenda nkurura bwa bwiza bwe bwampogoje, nkumva mubyukuri ko ibyiyumviro byose nshobora kuba mfite kuri Audrey ahari byaba urukundo, narebye Angel wari utegereje igisubizo cyanjye ubundi niyemeza kumubwiza ukuri k'umutima wanjye.

Njyewe: Angel,

Angel: Oui Dylan!

Njyewe: Sinzi, sinzi icyo nakubwira. Ariko ndibaza uko ntekereza Audrey; uburyo mufatamo, uburyo mutekereza yewe no mu nzozi, nkavuga nti "Byose bibaye atari urukundo byaba ari iki?" Audrey amaso yanjye yamushimye kuva ku munsi wambere namubonye, kuva ubwo umutima unyemeza neza ko ari ntawundi... Ari nayo mpamvu Louise yisanze ari umuhombyi ndetse wakamye ikimasa. Angel, nshobora... Ah nshobora kuba nkunda Audrey. Ariko nzabigendamo gake cyane, maze nawe ube umbikiye iryo banga!

Angel wari unteze amatwi namubwiye ibanga ntigeze mbwira Max, George cyangwa se Brian... Numvaga ari ibintu bikomeye cyane ariko natekereje ko nagombaga kubikora, Angel yikije umutima ubundi arambwira...

Angel: Yoooo... Ese burya?! Ariko narimbizi Dylan nuko wenda ahari ntarimbizi kuko wabimbwiye. Ariko ijisho ryawe rirabigaragaza, ndetse n'uburyo uvugamo Audrey ubwabyo ni ikimenyetso ntakuka. Ariko se ni iki nagufasha Dylan? Nkusezeranije kuguha ubufasha bwose wakenera kucyakugora icyo aricyo cyose... Nzabampari kubwanyu, kandi amahirwe masa bambee...

Angel yahise ampa ikiganza, nanjye ndakimuha tumera nk'abasuhuzanya ubundi ndamufata mba ndetse kumurekura turebana mumaso mba ndamubwiye...

Njyewe: Angel urakoze cyane ndagushimiye! Uri inshuti nziza, uri inshuti nziza nukuri. Mfasha kubonana na Audrey kuko wenda byanduhura umutima, cyane ko shaka no kwihanaguraho icyasha Louise yanteye ku rugendo rwanjye rw'urukundo! Merci Angel ..

Angel yahise ampa akanya ndatambuka ndasohoka gusa narebye Audrey mbona ikiganiro cye we na Mutoni na George cyashyushye ndabyirengagiza ndasohoka ngo ngende nicare hahandi hari amabuye manini, hakaba ahantu heza ho kuganirira (inyuma ya class) ubundi ndicara ntegereza Audrey bidatinze iminota nk'10 nagiye kubona mbona araje... Ingendo nziza cyane y'abeza, oh! Nabaye nkuri kurota kubwo kwibaza icyo ndi bumubwire mugihe aza kuba ageze imbere yanjye, nuko kubw'icyubahiro namuhaga ndahaguruka mugihe neza yari angezeho nagiye kubona mbona ampaye ikiganza, ndacyanga nzamura amaboko ngo ampobere, ntiyabyanga arampobera nanjye disi nanga kumurekura! Twarahoberanye biratinda, ariko sinzi icyari kihishe muri uko guhoberana kuko nubwo rwose mukunda, ntabwo narinzi niba na we ankunda... Ubwo twararekuranye nyuma y'umunota umwe nibura amarira yendaga kugera ku matama nyihanagura mumaso, andebana akanyamuneza bimwe bye,ubundi arambwira...

Audrey: Ubaye iki Dylan??

Narwanye no kwiyumanganya ndwana n'amarangamutima yanjye ngo atarengera. Njye icyo nizeraga nuko iby'urukundo umuntu abitwara gahoro iyo ashaka kubyubaka ngo birambe. Nahise nsa nk'umwenyura gato, ubundi mbwira Audrey.

Njyewe: Audrey, ndashaka kukuvugisha gato cyaneeee, sinzi niba wampa umwanya nk'iminota mike.. turi bwiyicarire ahangaha biranduhura ndabyizeye!

Audrey: Ntakibazo Dylan.

Ubwo twaricaye noneho ndamubwira...

Njyewe: Audrey, sinzi niba umaze iminsi ubona ibiri kumbaho. Nahagurukiwe muburyo bukomeye n'uyu mwana w'umukobwa Marie Louise... Ikindi, (...)

Ntaragira icyo nongeraho, Audrey yanciye mu ijambo nanjye amatwi ndayabangura ngo numve ikimuvamo ...

Audrey: Ndabibona cyane Dylan. Ese ni iki nagufasha? Byagenze gute ubundi?

Nikije umutima ndeba hasi gato ubundi nongera ndeba Audrey mu maso mbona ari kundeba nanjye... Ubundi mubwira ibyanjye na Louise kuva umunsi Mwalimu Lucas atwicazanya ku ntebe imwe na we, ugakomeza umunsi yakoresheje Scovia kugira ngo nsome urupapuro yanyandikiye maze nsoza mubwiye nti

Njyewe: Audrey, nanjye ndaremerewe peee, sinzi ubu muri aka kanya icyo nshobora gukora. Kuko biri gufata indi ntera pe!

Audrey: yooo, ihangane cyane Dylan. Ibyakubayeho ntibyoroshye kubivamo. Gusa ndagushimira cyane uburyo bwose wabigenje kugira ngo ubyikuremo. Ariko uzanamuganirize ugaragaze guca bugufi, umubwire ko nubwo ibyo gukundana bitashoboka ariko ubushuti busanzwe bwo bwakomeza kandi bugashoboka cyane. Njya numva aricyo cyagufasha pee...

Nakomeje kureba Audrey, njya kure mubitekerezo hashize akanya ndamubwira...

Njyewe: Audrey...

Audrey: Karame Dylan!

Nahise mufata mu biganza byombi turabihuza, ubundi turebana mumaso niyemeza kugira ijambo rikomeye mubwira, kuburyo numvaga neza neza cyaba aricyo gihe kiza cyo kuva mu gihirahiro, Mana we umutima wendaga kumvamo!

Njyewe: Audrey, maze iminsi hari ikintu gikomeye kindimo, kandi mubyukuri yaba ari intambwe nziza naba nteye yo gutuma ukimenya, kuko wenda byatuma kimvamo cyangwa se kigakomeza gushashagirana mu mutima wanjye! Umbabarire kubikubwira, ariko (...)

Ntarangira icyo mvuga ako kanya nagiye kubona mbona Préfet, n'umujinya mwinshi atureba nk'intare ibonye umuhigo! Tubona ko bigiye kudukomerera kuko nubwo rwose twari twicaye aho, hari mumasaha yo kwiga kuko hari hakibura iminota ngo dutahe. Mana nyagasani .... Préfet yaje adusanga natwe turahaguruka n'ubwoba bwinshi maze araza n'umujinya mwinshi ati ...

Préfet: Niko sha, abandi bari kwiga none mwebwe ni ibi murimo? Mupfukame hasi vuba vuba...

Njyewe: Préfet mwatubabariye ko bitazongera...

Nkivuga iryo jambo aho kunsubiza yankubise urushyi rwiza rwiza kuburyo namaze nk'amasegonda 10 ntashobora gutekereza ubwo Audrey n'ubwoba bwinshi yahise apfukama vuba vuba, nanjye mpfukama gahoro gahoro gusa yarambabaje pe. Ngiki igihano nahawe kikambabaza mu buzima bwanjye bw'ishuli.

Préfet: Eeeh, eeh, eeh! Ibi ntibyumvikana. Abandi bana bari kwiga, ababyeyi banyu hirya no hino bari kubashakira amafaranga ngo mwige murangize mube abagabo, none ngo mwebwe muri muby'uburara sha? Ntasoni? Ntibishoboka rwose. Kandi wowe wa gahungu we? Ugeze no kuri uno mwana n'ukuntu yitonda? Ibintu usigaye warigize, utesha umutwe abakobwa b'abandi... Vuba vuba muze duhurire muri bureau, kandi wowe ndakwirukana dore aho ndi.

Sinashoboraga kugira ijambo na rimwe mbwira Préfet, Audrey yarabigerageje murya urwara rw'isiri ryo kugira ngo abyihorere, twahise duhaguruka twerekeza mu biro ntawuvugisha undi. Twarahageze tuhasanga Animatrice ari kumwe n'undi mu Mama wari ushinzwe umutungo w'ikigo. Animatrice yatubajije uko byagenze birumvikana twamubwiye ko tuje kwitaba Préfet. Ubwo turicara hashize akanya Préfet araza aratubwira ngo tumusange mu biro bye hari agatebe kahaba mbwira Audrey ngo akicareho njyewe ndahagarara, hashize nk'iminota 5 Préfet wari uri kuri machine ahita avugana wa mujinya we mwinshi...

Préfet: Niko sha wa gahungu we! Warananiranye ubungubu ugiye gutaha ngiye kugutuma umubyeyi.

Njyewe: Yego ntakibazo Préfet, ukore icyo ushaka cyose. Ababyeyi ndabafite ntakibazo ndabazana.

Préfet: Nuko umbwiye sha? eeh eh eh eh! Ntibishoboka ntibishoboka rwose. Yeee? Ninjyewe utinyutse ukabwira ayo magambo? Kubera iyo mpamvu, uyu mukobwa ndamubabariye! Wowe ho turakwirukana burundu nureba nabi, ibi ntibishoboka rwose. 

Audrey yananiwe kwihangana, yarebye umujinya narimfite ariko nitonze, kwihangana biranga atangira disi gutakamba ansaba imbabazi ariko Préfet aranga amwumvira ubusa ahubwo amutegeka kujya mu ishuli vuba vuba disi mbona amarira mu maso ya Audrey kubera njye, oh! Yasohotse atabishaka nanjye nsigarana na Préfet wari uri kwandika akabaruwa kanyirukana ngo nzagarukane n'umubyeyi arangije kukandika agakura muri machine agashyira ku rupapuro (printing) ubundi agasinyaho, arangije kugasinyaho n'umujinya mwinshi aba aravuze.

Préfet: Niko agasuzuguro kawe n'uburara bwawe sinshobora kubyihanganira. Mugitondo cya kare uzinduke utaha, izuba rirase wageze iwanyu. Urumva neza??

Njyewe: Oya ntacyo bintwaye rwose, icyo mpanya cyo nawe uzi nuko ntakosa na rito nakoze ryatuma nirukanwa. 

Préfet yahise ampa agapapuro nkigafata twagiye kubona tubona directeur araje, noneho ndavuga nti aha niho ruzingiye!

Directeur: Uhm, Préfet byagenze gute n'uyu muhungu???

Préfet: Uyu mwana arasuzugura agomba gutaha akazana umubyeyi?

Directeur: Uhm, umubyeyi??

Préfet yatangiye kubwira Directeur wari inshuti na Papa (murabyibuka tugitangira episode) byinshi kuri njye harimo no kuba maze iminsi ntesha umutwe ikigo cyose ngo ndi mu rukundo hamwe n'umukobwa witwa Louise ndetse anavuga ko ansanganye n'umukobwa naragiza nkamutuka nkamwandagaza kandi yarambeshyeraga ubundi nanjye ntangira kumwihakana kandi koko ntabyo nakoze. Mbega umuyobozi!

Directeur: No, no, no no! Oya ntibishoboka rwose, ni gute uyu muhungu wanjye yakora ibyo byose?? Uyu mwana ndamuzi cyane Préfet! Ndashaka ko umbwiza ukuri sha....

Ubwo nikije umutima, ntangira kuvuga buri kimwe ntanakimwe nciye kuruhande, mpera kubyo Préfet yahereyeho bya Marie Louise mvuga ukuntu yavugiye imbere y'abanyeshuri bose ko ari umukunzi wanjye nyamara atari byo, mvuga ukuntu nagiye kumuregera Préfet yanga kugira icyo akora kugeza ubwo nanjye nahisemo kwikura mu isoni no kuruhura umutima wanjye nkoresheje inzira zanjye (igihe nabihakana kuri assemblée) ndetse n'uburyo Préfet yasanze ndi kuganira n'umunyeshuri mugenzi wanjye mubwira uburyo ndemerewe n'ibiri kumbaho akaba ari nabwo Préfet yadusangaga akankubita urushyi kuko n'ibisigisigi by'intoki za prefet byari bikiri ku itama ryanjye koko na Directeur abibona ko byambabaje rwose... Ubona ko ahindutse cyane...

Directeur: Mana weee! Préfet, ni wowe ushobora gukubita umwana nk'uyu urushyi nk'uru nta mpuhwe na nkeya warabyaye?? Préfet ni wowe muntu udashobora kumva ibihe bikomeye uyu mwana arimo? Ubuse aziga ate? Aziga ate wumva ibiri kumwirukaho byose? No no no no. Préfet ubaye umuyobozi mubi imbere y'uyu mwana. Ndakugaye cyane rwose...

Directeur yahise aza asa nk'umpobera maze arambwira ati ihangane cyane mon fils (muhungu wanjye) disi yari umuntu mwiza binkora ku mutima cyane, kugeza ubwo amarira yanjye yashotse numva bitangiye kunduhura ubwo hashize akanya aba arambwiye.

Directeur: Ihangane cyane Dylan. Subira mu ishuli kandi ukomere, turahari kugira ngo tugufashe kwikura mubibazo urimo. Ibyabaye narabyumvise kandi ndashaka uburyo mvugana n'uwo mwana w'umukobwa mwagiranye ibibazo.

Nahise mushimira cyane nihanagura mu maso amarira yari arimo avamo ndebye Préfet mbona yarakaye cyane, arenda guturika ubwo mpita nsohoka numva mfite imbaraga nyinshi nkimara kuva muri bureau mfashe inzira zigana muri class ubwo ngenda manuka gahoro gahoro hashize akanya numva umuntu ampfutse mu maso, Mana we! Ntababeshye numvaga ntazi uwo ari we peee

Njyewe: Max, George, Brian, Eddy ninde??? Haha sindi kumumenya peee

Nubwo nasekaga rwose nasekaga nta morale mfite na nkeya! Uwo muntu yarandekuye mpindukira gahoro gahoro ngo murebe, oh my Goddddd! Nkimukubita amaso, natunguwe no gusanga ari Audrey! Mana weee, namuhoberanye urukundo, agahinda narimfite kose karashira disi numvaga arimo ararira! Nanjye kandi sinari norohewe, twararekuranye mu kiniga kinshi narimfite turebana mumaso....

Njyewe: Wirira mpari Audrey, ese ni gute nashobora kuguhoza kandi ndi kurira nanjye? Sinshobora kuguhoza nanjye ndiraaa

Audrey: Umbababarire cyane Dylan... Umbabarire kubyabaye byose!

Audrey yarushijeho kurira nanjye kwihangana biranga mpita nongera ndamuhobera cyane numva neza ko muri ako kanya aricyo cyonyine cyabasha kunduhura, ubwo kuko nari nsinziriye ntameze neza, nagaruye akenge mbona neza ko Directeur arimo aratubona mpita nikanga, Audrey na we abibonye arikanga... Mbega ibihe bitoroshyeeee

Directeur akimara kubona ko twamubonye yateye intambwe aza adusanga... Imwe kuri imwe n'igitinyiro yari afite, imitima yacu itangira gutera (...)

Ese Dylan byaba noneho bimurangiranye? Directeur se yaba abonye neza iby'uburara Préfet yamushinjaga? Ese Dylan yaba noneho ari gusatira urukundo rw'inzozi ze? Ibihe bigoye noneho ari kubicanamo na Audrey! Ni ahejo, muramuke! 

Andikira umwanditsi: +250786297903

Email yacu: bigezwehotv@gmail.com

N. Aristide I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 297 903