AMAKURU MASHYA: Kwizera Olivier yahamagajwe mu mwiherero w'amavubi
AMAKURU MASHYA: Kwizera Olivier yahamagajwe mu mwiherero w'amavubi
Umuzamu wa Rayon Sport Kwizera Olivier Gishweka yahamagajwe mu mwiherero w'amavubi ari gutozwa na Stephen Constantine.
Nyuma yo kudahamagarwa mu bakinnyi batoranyijwe n'umutoza mushya w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, umuzamu wa Rayon Sport Kwizera Olivier yongeye kugirirwa ikizere arahamagarwa aho agomba guhita ahurira n'abandi mu mwiherero.
Ni uguhamagarwa gutunguranye kuri uyu mukinnyi uri mu bari kitwara neza mu ikipe ye kubera kutagaragara mu bari bahamagawe n'umutoza w'amavubi nyamara abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bari bategereje ko aza mu ba mbere badashidikanywaho.
Kwizera ahamagawe ku mpamvu zirimo iz'ibibazo by'umwe mu bari bahamagawe ariwe Ntwari Fiacre wagize ikibazo cy'imvune ituma atazitabira imikino ya FIFA series 2026 bikaba bibaye impamvu yihutirwa ituma hahamagazwa Kwizera Olivier ugomba guhita asanga bagenzi be mu mwiherero wo uzatangira kuwa mbere.
Ni Inkuru abakunzi ba Ruhago benshi mu Rwanda bakiriye neza nyuma yo kugenda bamusabira kongerwa mu bahamagawe kugera n'aho abari mu bafite inshingano zikomeye mu buyobozi bwa FERWAFA biyemeje kuganira n'umutoza akaba yabitekerezaho akamushyira ku rutonde rw'abo azifashisha.
KWIZERA Olivier yonewe mu bakinnyi bajya mu mwiherero w'amavubi






