Leta ya Sénegar yanenze bikomeye ubutegetsi bwa Amerika bushakisha amahoro imirwano

Apr 12, 2026 - 17:29
 1
Leta ya Sénegar yanenze bikomeye ubutegetsi bwa Amerika bushakisha amahoro imirwano

Leta ya Sénegar yanenze bikomeye ubutegetsi bwa Amerika bushakisha amahoro imirwano

Apr 12, 2026 - 17:29

Sénégal yanenze America ikomeje kugaba intambara kuri Iran, isaba ko isi ishyira imbere ibiganiro n’amahoro arambye aho gukoresha imbaraga.

Guverinoma ya Sénégal yongeye gushimangira ko inzira y’intambara itari igisubizo kirambye ku bibazo mpuzamahanga, isaba ibihugu bikomeye by’Isi guhindura imikorere bikibanda ku biganiro n’ubufatanye.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko, mu nama mpuzamahanga ku busugire bw’ibihugu yabereye i Dakar ku wa 9 Mata 2026. Muri iyo nama, Sonko yanenze bikomeye uburyo ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje kwifashisha ingufu za gisirikare mu gushaka gukemura amakimbirane.

Yagaragaje ko amateka agaragaza ko intambara zitigeze zitanga ibisubizo byifuzwaga, ahubwo zagiye zituma ibibazo birushaho gukomera. Yatanze urugero ku ntambara zabaye muri Vietnam, Iraq, Afghanistan, Libya na Syria, avuga ko nta n’imwe yagejeje ku ntsinzi ifatika mu rwego rwo kugarura amahoro arambye.

Sonko yibanze cyane ku ntambara iri hagati ya Amerika na Iran, ashimangira ko igamije gukuraho ubutegetsi bwa Iran itigeze igerwaho. Ahubwo ngo byatumye ibintu birushaho gukomera, ndetse bigira ingaruka ku mutekano w’Isi muri rusange.

Yavuze ko politiki ya Donald Trump igaragaza kudaha agaciro inzira z’amahoro, ahubwo igashyira imbere ibikorwa bishobora guteza umutekano muke ku Isi. Mu magambo ye, Sonko yavuze ko “amahoro adashobora kugerwaho hifashishijwe intambara,” ashimangira ko ibiganiro ari byo byonyine byatanga ibisubizo birambye.

Yakomeje agaragaza ko igihe kigeze ngo ibihugu byigenga bihabwe agaciro mu gufata ibyemezo byabyo, aho gukomeza gushyirwaho igitutu n’ibihugu bikomeye byitwaje demokarasi.

Mu gusoza, Sonko yasabye amahanga gushyira imbere inzira y’imishyikirano n’ubufatanye mu gukemura amakimbirane, ashimangira ko aribwo buryo bwonyine bushobora gutuma habaho ituze n’umutekano birambye ku Isi.

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com