M23 IHAGARITSE IMIRWANO YEMERA IBYO TSHISEKEDI ASABA!
M23 IHAGARITSE IMIRWANO YEMERA IBYO TSHISEKEDI ASABA!
AFC/M23 iravuga ko yo na Kinshasa bashashe inzobe bakemeranya guhagarika imirwano nyabyo kugira ngo imishyikirano izageza ku gisubizo nyacyo cy'impamvu muzi y'intambara muri RDC ikomeze bizira imbereka. Basabye itangazamakuru gukwiza iyi nkuru irema agatima abanyekongo.
Mu rwego rwo gushyira imbere ubwumvikane n’umuhate wo gukemura amakimbirane binyuze mu mahoro, intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hamwe na AFC/M23 bakoze ibiganiro by’amahoro byafashijwe n'Igihugu cya Qatar.
Nyuma y’ibiganiro byubaka kandi byimbitse:
-Impande zombi (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na AFC/M23) bemeranyije gukomeza gushyira imbaraga mu kurangiza intambara no gushyiraho amasezerano y’agahenge azafasha mu gushyira mu bikorwa ibyo bemeranijweho.
-Impande zombi zemeje ko zihagurukiye guhagarika burundu ibikorwa by’ubushyamirane, kwamagana amagambo y’urwango, no kwirinda ibikorwa byo gutera ubwoba, kandi zisaba abaturage bose kubishyigikira.
Aho bumvikanye:
1. Impande zombi zemeje gukomeza kubahiriza amasezerano agamije kugarura amahoro mu gihugu no mu karere.
2. Ibiganiro bizibanda ku mpamvu z’amakimbirane ariho no ku buryo bwo kuyakemura, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
3. Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na AFC/M23 zashimangiye ko zizubahiriza ibyo bemeranyije kugeza ku musozo w’ibiganiro.
Gusaba abaturage:
Impande zombi zasabye abaturage ba Congo, abayobozi b’amadini, n’itangazamakuru gushyigikira no kwamamaza ubutumwa bw’amahoro n’icyizere.
Gushimira Qatar:
Bashimiye igihugu cya Qatar ku ruhare cyagize mu korohereza ibiganiro by’amahoro no guteza imbere ubwumvikane.
Itariki n’ahantu:
Goma, ku wa 23 Mata 2025
Byasinywe n’Umuyobozi wa Alliance Fleuve Congo (AFC): Jean-Pierre Kanyuka
Ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho.







