Malawi: Ababaruraga amajwi bafashwe bakekwaho uburiganya
Malawi: Ababaruraga amajwi bafashwe bakekwaho uburiganya
Polisi y’igihugu cya Malawi yatangaje ko yataye muri yombi abantu umunani bari bafite inshingano zo kubarura amajwi y’amatora, bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo guhindura imibare y’amajwi y’agateganyo yagaragaye mu matora aherutse kuba.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bwa Polisi, buyobowe na Merlyne Yolamu, ryemeza ko aba bantu bafatiwe mu bikorwa bitari byemewe, bikekwa ko byari bigamije kwangiza ukuri kw’ibyavuye mu matora yabaye ku wa 16 Nzeri 2025.
Malawi ni kimwe mu bihugu bya Afurika bimaze igihe bivugwamo imvururu zijyanye n’imigendekere y’amatora. Amatora yo mu 2019 yigeze gusubirwamo nyuma y’uko Urukiko Rukururusanze yararanzwe n’uburiganya bukabije.
Ibi byatumye Komisiyo y’Amatora nshya ishyirwaho isabwa gukora akazi kayo neza, ku buryo hategurwa amatora atunganye kandi aciye mu mucyo.
Imibare y’agateganyo imaze gutangazwa yerekana ko Peter Mutharika ari we uri ku isonga mu majwi, mu gihe Perezida uriho, Lazarus Chakwera, ari ku mwanya wa kabiri.
Nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amatora muri Malawi, nta mukandida wemerewe gutsinda amatora atabonye nibura 50% by’amajwi yose. Iyo ntawe ubigezeho, hategurwa andi matora ahuza abakandida babiri ba mbere.
Ku rundi ruhande, ishyaka rya Chakwera ryamenyesheje Komisiyo y’Amatora ko ryabonye ibibazo bitandukanye mu migendekere y’amatora, ariko ntiryigeze ritangaza byeruye ibyo bibazo ibyo ari byo.
Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi asaba ko habaho ubushishozi no kugaragaza ukuri mu itangazwa ry’ibyavuye mu matora.
Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora bizatangazwa ku itariki ya 23 Nzeri 2025, nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Amatora yo muri iki gihugu.
Henriette UWAMAHIRWE





