Menya ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina,ingaruka zabyo n'ibihano ubyirinde unagire uruhare mu kubirwanya
Menya ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina,ingaruka zabyo n'ibihano ubyirinde unagire uruhare mu kubirwanya
Ihohoterwa rishingiye ku gisinda ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo. Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe, kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo.
Birabujijwe gukangisha undi kuba yabura ibyo afiteho uburenganzira, kugira ngo yemezwe gukorwaho igikorwa icyo ari cyo cyose cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Birabujijwe kubuza umudendezo umwe mu bashyingiranywe, hakorwa ubuharike, ubushoreke cyangwa ubusambanyi. Birabujijwe kubuza umwe mu bashyingiranywe umudendezo kubera impamvu z’inkwano, iz’urubyaro n’iz’imiterere kamere. Birabujijwe guhoza ku nkeke, kuvutsa uburenganzira ku mutungo no ku murimo uwo mwashyingiranywe.
Abashyingiranywe bafite uburenganzira bungana ku birebana n’imibonano mpuzabitsina, ubw’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro. Birabujijwe gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina uwo bashyingiranywe.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni imwe mu mpamvu ituma uwahohotewe asaba ubutane. Igihe cy’ubutane, inyungu z’abana bakomoka ku bashyingiranywe zitabwaho hakurikijwe amategeko abigenga.
Umubyeyi, umwishingizi w’umwana cyangwa undi muntu wese ushinzwe umwana agomba kumurinda impamvu iyo ari yo yose yatuma akorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Birabujijwe kutita ku mwana ushinzwe kurera, kumukoresha icyamutesha agaciro cyangwa kumuhoza ku nkeke hashingiwe ku gitsina.
Birabujijwe kwirukana ku kazi umugore kubera ko atwite cyangwa ari mu kiruhuko cy’ububyeyi. Gutwita no kubyara ku munyeshuri ntibigomba kuba impamvu yo kuvutswa uburenganzira bwe mu myigire.
Birabujijwe gukoresha ibiyobyabwenge, amashusho, ibimenyetso, imvugo n’ibindi byaba bigamije ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Buri muntu wese agomba kurinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutabara no gutabariza uwarikorewe.
Ukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashyingiranywe ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).
Ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2), umuntu wese ugaragaweho igikorwa cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.
Ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka ine (4) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi ijana (100.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 Frw) umuntu wese ugaragaweho igikorwa cy’ubushoreke.
Ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi magana atatu (300.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000 Frw), umuntu wese washyingiranwe n’undi amasezerano y’ubushyingiranywe ya mbere agifite agaciro.
Ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi ijana (100.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 Frw), umukoresha cyangwa undi wese witwaza imirimo ashinzwe agahoza uwo akuriye mu kazi ku nkeke akoresheje amabwiriza, ibikangisho n’iterabwoba agamije kwishimisha bishingiye ku gitsina.
Uwakoze ihohoterwa, yangiza cyangwa agamije kwangiza imyanya ndangagitsina ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.
Umuntu wese ukoresheje undi imibonano mpuzabitsina agambiriye kumwanduza indwara idakira ahanishwa igifungo cya burundu.
Umuntu wese ukoresheje imiti, ibiyobyabwenge, amashusho, ibimenyetso, imvugo cyangwa inyandiko, agamije ko hakorwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu (5) kugeza ku myaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi ijana (100.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 Frw).
Umuntu wese wakoreye undi ibikorwa by’urukozasoni bishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu kuva ku mafaranga ibihumbi ijana (100.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 Frw).
Ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi magana atanu (500.000 Frw) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000 Frw), umuntu wese ukoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku muntu ufite ubumuga.
Umuntu wese uhohoteye undi amukangisha gutakaza ibyo afiteho uburenganzira, agamije kumukoraho cyangwa akamukoraho igikorwa icyo ari cyo cyose gishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi ijana (100.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000 Frw
Umuntu wese wanze gutabara cyangwa gutabariza uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uwanze gutanga ubuhamya ku ihohoterwa ryamukorewe cyangwa ryakorewe undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000 frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 frw), cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kubeshyera undi ko yakoze icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina giteganywa n’iri tegeko ahanishwa ibihano biteganywa n’amategeko mpanabyaha.
Ukorewe icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’undi wese cyagizeho ingaruka afite uburenganzira bwo kuregera indishyi.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







