Umushinwa yakatiwe urwo gupfa ntakuzuka azira kwica umukunzi we wamwanze akishakira undi mugabo
Umushinwa yakatiwe urwo gupfa ntakuzuka azira kwica umukunzi we wamwanze akishakira undi mugabo
Mu gace ka Kano mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y'umugabo Quandong Geng w'umushinwa wakoraga ubucuruzi wahanishijwe igihano cyo kwicwa kubera yishe umukunzi we Ummunkusun San Buhari warusanzwe Ari umunyanigeriyakazi.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria byatangaje ko iki gihano cy'urupfu, uyu mugabo yahawe yagihamijwe n'urukiko nyuma yo gusanga hari ibimenyetso simusiga bishimangira ko yishe umukobwa bakundanaga nkuko umucamanza Sanusi Ado Ma'aji yabishimangiye mu rukiko.
Kuva muri nzeri 2022 nibwo uyu mugabo Geng yatangiye gukurikiranwa nyuma yuko umukunzi we apfiriye Aho yabaga bivugwa ko babanje gutongana bikomeye,icyo gihe uyumugabo yagerageje gutoroka ariko polisi ziramufata.
Mu ibazwa Geng yatangaje ko uyu nyakwigendera wari umukunzi we yamubabarije umutima agashakama n'undi mugabo Ati" yatangiye gutegura ubukwe ndetse no kugura ikanzu ihenze Aho yagiyeho arenze miliyoni n'igice y'amafaranga akareshwa mu bushimwa ikirenze ibyo nuko nanyuma yuko ashatse undi mugabo rwihishwa yakomeje kujya anyaka amafaranga"
Geng yongeyeho ko yamwishyuriye amashuri ahenze ndetse akanamugurira imirimbo ya za habu itandukanye ndetse akanamwishyurira asaga miliyoni yo kumushyirira umurasire kunzu ye yabagamo.
Niko gufata umujinya wo kujya kwihorera kugirango yibagirwe ubukene uyu wari umukunzi we yaramusizemo amuziza kumubeshya ko bazabana.







