Mexique yacanye umubano na Equateur

Apr 6, 2024 - 10:55
 0
Mexique yacanye umubano na Equateur

Mexique yacanye umubano na Equateur

Apr 6, 2024 - 10:55

Perezida wa Mexique, Andres Manuel Lopez Obrador, yatangaje ko igihugu cye cyacanye umubano na Equateur nyuma y’aho ivogereye ubusugire bwayo n’itegeko mpuzamahanga.

Ambasade ya Mexique muri Equateur yari icumbikiye Jorge David Glas Espinel wabaye Visi Perezida wayihungiyemo nyuma yo guhamywa icyaha cyo kunyereza umutungo inshuro ebyiri mu 2023.

Leta ya Equateur yasabye Mexique kuyiha uburenganzira bwo gusanga Espinel muri iyi ambasade, hanyuma ikamuta muri yombi ariko yarabyanze, isobanura ko uyu munyapolitiki ari impunzi, cyane ko na we yavugaga ko arengana.

Ahubwo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Mexique, yasabye Leta ya Equateur gutanga inzira yo kunyuzamo Espinel kugira ngo ajyanwe mu kindi gihugu, ariko na yo irabyanga kuko yabifataga nko kumukingira ikibaba.

Equateur iti “Ntabwo byemewe guha ubuhungiro abantu bahamijwe cyangwa bashinjwe ibyaha bikomeye.”

Polisi y’iki gihugu yashingiye kuri iyi mpamvu, yinjira muri ambasade ya Mexique kugira ngo ifate Espinel gusa ni icyemezo cyarakaje Perezida Obrador wagaragaje ko igihugu cyabo cyavogerewe.

Perezida Obrador yatangaje ko Mexique yamaze guhagarika umubano wayo na Equateur. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Alicia Barcena yasobanuye ko nyuma y’iki cyemezo, abadipolomate babo barava mu mujyi wa Quito.

Leta ya Mexique iteganya gusaba urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye kwamagana imyitwarire ya Equateur.

Polisi ya Equateur yinjiye ku ngufu muri ambasade ya Mexique
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268