Mike Tyson agiye guhurira mu murwano umwe na Floyd Mayweather
Mike Tyson agiye guhurira mu murwano umwe na Floyd Mayweather
Ibihangage mu mukino w'iteramakofe Floyd Mayweather na Mike Tyson bagiye gutanga ibyishimo mu mukino bafitanye wamaze kumenyekana igihe uzabera
Hari hashize igihe havugwa iby'uyu mukino ugomba guhuza aba bagabo b'ibyamamare mu mikino y'imbaraga cyane uw'iteramakofe cyakora hakaba hari hakiri urujijo ku itariki bazacakiranira muri uyu mukino wabo cyakora magingo aya byose bikaba byamenyekanye.
Mu byamaze kumenyekana kuri uyu mukino nuko aba bagabo bazahura Tariki ya 25 Mata uyu mwaka wa 2026 aho uyu mukino uzabera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibintu bidasanzwe Cyane kubona abahanga bakomeye mu iteramakofe baje kuwukinira muri afurika.
Floyd Mayweather ni umwe mu bagabo bafite izina rikomeye babayeho muri iki kinyejana kubera imikino ikomeye yagiye ahuriramo n'ibikomerezwa mu gukubita ikofe nka Man Pakiyawo bakinanye uyu mukino uri mu ikomeye uyu mugabo yakoze ikaba mu iyinjije kayabo kubera ibiciro bihanitse byari byashyizweho ku muntu wawurebye.
Ku rundi ruhande Mike Tyson nawe azwi cyane mu myidagaduro byumwihariko mu gisata cya Cinema kubera Filime z'amakofe yagiye agaragaramo nk'umwe mu bakinnyi b'ibanze muri zo biri mu byamwongereye igikundiro n'imbaraga zo gukomereza muri iki gice cyo guterura no gutera amakofe.





