Miliyoni 32Frw zigiye gushorwa mukugira intyoza no kuzamura ubumenyi bw’icyongereza mu barimu

Sep 16, 2025 - 07:18
 0
Miliyoni 32Frw zigiye gushorwa  mukugira intyoza no kuzamura ubumenyi bw’icyongereza mu barimu

Miliyoni 32Frw zigiye gushorwa mukugira intyoza no kuzamura ubumenyi bw’icyongereza mu barimu

Sep 16, 2025 - 07:18

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko nyuma y’imyaka irenga 15 u Rwanda rufashe icyemezo cyo gukoresha Icyongereza nk’ururimi rutangwamo amasomo, hakigaragara igice kinini cy’abarimu badafite ubushobozi buhagije bwo gutanga ayo masomo muri urwo rurimi.News subscription services

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Guverinoma yatangaje umushinga w’amafaranga miliyari 32, ugamije gufasha abarimu kuba intyoza mu cyongereza.

Nk’uko Minisiteri y’Uburezi ibivuga, isuzuma ry’igihugu ryagaragaje ko ubushobozi bw’abarimu mu Cyongereza bukiri munsi y’urwego rukenewe kugira ngo bigishe neza, kandi ibi bigira ingaruka mbi ku musaruro w’abanyeshuri ndetse no ku buryo bitabira amasomo mu ishuri.

Igenamigambi rya Minisiteri y’Uburezi ryiswe ‘Education Sector Strategic Plan’ rihera mu myaka ya 2024/2025 kuzageza 2028/2029 rigaragaza ko abarimu 4% bo mu mashuri abanza ari bo bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza cyifashishwa mu kwigisha, mu gihe 38% by’abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye ari bo gusa bafite ubwo bumenyi.

Muri urwo rwego rwo kugabanya icyo cyuho kikigaragara, igihugu kirimo gushyira mu bikorwa gahunda nini yo guhugura abarimu bakabifatanya n’akazi mu mushinga wiswe ‘Rwanda Quality Basic Education for Human Capital Development Project’ (RQBE), uyu mushinga wa leta ukaba ushyigikiwe na Banki y’Isi.

Uyu mushinga watangiye mu 2025 uri gushyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), ukaba warashyizwemo ingengo y’imari ya miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda.News subscription services

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, Dr. Mutezigaju Flora, yavuze ko icyo cyuho kiri mu byatumye RQBE yibanda ku gutanga amahugurwa y’Icyongereza.

Ati “Intego y’uyu mushinga wa ni ukuzamura ubumenyi bw’abarimu bo mu mashuri abanza, bakava kuri 4% bariho mu 2023/2024 bakagera kuri 90%, n’abarimu bo mu mashuri yisumbuye bakava kuri 38% bakagera kuri 75% muri icyo gihe, bikazagera kuri 95% mu 2028/29.”

Mutezigaju yasobanuye ko nubwo uyu mushinga watangiye mu 2022, ku wa 13 Gicurasi 2025 ari bwo REB n’Ikigo mpuzamahanga cyigisha Icyongereza cyitwa ‘Education First’(EF) bashyize umukono ku masezerano ajyanye no guhugura abarimu.

Biteganijwe ko gahunda y’amahugurwa ayobowe na EF yahereye muri Gicurasi 2025 azageza muri Gicurasi 2027, azahugurwamo abarimu 38,000 bo mu nzego zose z’uburezi. Mu mashuri y’incuke hazahugurwa abarimu 2,537, hahugurwe 15,628 bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, abo mu cya kabiri cy’abanza ni 9,836, mu gihe mu mashuri yisumbuye hazahugurwa abarimu bangana 9,999.

Mutezigaju ati: “Nubwo aba barimu ari bo bashyizwe imbere ubu, intego ya leta mu gihe kirekire ni uguhugura abarimu bose barenga 116,000 ndetse n’abayobozi b’amashuri mbere ya 2029, kugira ngo bose bageze ku rwego rw’Icyongereza cyifashishwa mu kwigisha, B2 nk’uko biteganywa na Common European Framework of Reference for Languages (CEFR),”

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryasohotse mu Ugushyingo 2024 rigena ko abarimu bagomba gukora ikizamini cyo gupima ubumenyi bwabo mu Cyongereza buri myaka itatu – nyuma yo kurangiza igihe cyigeragezwa (probation). Iri teka rivuga ko iyo umwarimu atsinzwe iki kizami inshuro ebyiri zikurikiranya, akurwa ku kazi.

Iri teka kandi rikurikizwa n’abakozi bose bo mu rwego rw’uburezi bw’ibanze mu Rwanda, rugizwe n’amashuri y’icyiciro cy’ambere cy’amashuri abanza, abanza n’ayisumbuye.News subscription services