MINEDUC- Abiga amashuri nderabarezi TTC bazajya biga imyaka 5 barangize bafite A1
MINEDUC- Abiga amashuri nderabarezi TTC bazajya biga imyaka 5 barangize bafite A1
Hagamijwe kongerera ubushobozi abarimu barangiza mu mashuri nderabarezi TTC, aho kwiga imyaka itatu bazajya biga imyaka itanu barangize bafite impanyabumenyi ya A1.
Minisiteri y’Uburezi, Joseph Nsengimana yatangaje ko uhereye mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027, abanyeshuri biga mu mashuri atoza abarimu bigisha mu mashuri abanza (TTC), bazajya biga imyaka itanu bagasohoka bafite Impamyabumenyi ya A1.
Ibi Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2026, kibandaga ku ishusho y’umwaka w’amashuri urangiye n’imitegurire y’uwa 2026/2027.
Izi mpinduka zigamije kuzamura ubushobozi bw’abarimu bazafasha mu kugera ku cyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Minisitiri Nsengimana, yavuze ko iri vugurura rigamije kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu gutegura abarimu bafite ubumenyi n’ubushobozi bujyanye n’ibikenewe mu burezi bw’iki gihe.
Minisitiri w'Uburezi yavuze ko gahunda yo kwigisha abarimu mu gihe cy’imyaka itanu isanzwe ikoreshwa mu bihugu bimwe byo mu karere kandi yagaragaje umusaruro ushimishije.
Yagize ati "Ibindi bihugu ari ibihugu duturanye, ari ibihugu ku isi yose usanga nabo baraheye aho ariko bakagenda bazamuka, ntawe rero tugomba kuzamuka tugaha imbaraga, ubumenyi abarimu bacu kuko nibo badufasha kwigisha abanyeshuri."
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasobanuye ko kongera igihe abanyeshuri bamara mu mashuri ya TTC bizabafasha kubona ubumenyi bwimbitse n’ubumenyingiro buzatuma barangiza biteguye neza umwuga wo kwigisha.
Ati "Turebye ibyo dukeneye, tukareba icyerekezo 2050, ntabwo dushobora kuyigeraho kuri kuri urwo rwego rw'abarimu. Ni ngombwa ko duhindura imikorere tugashaka abarimu bagenewe kutugeza ku rugero twifuza."
"Tuzazamura icyiciro cy'abarimu bigisha mu mashuri abanza kugira ngo mu gihe kiri imbere aba barimu bazabe bafite impamyabumenyi igera kuri kaminuza nk'icyiciro cya kabiri A0."
Minisitiri Nsengimana yavuze ko ibi bizakorwa mu byiciro bibiri, aho hazaherwa ku bafite A2 bagafashwa kugera kuri A1, ndetse abafite diplome ya A1 bafashwe kubona A0, intego akaba aruko ibi bizaba byagezweho mu myaka 10 iri mbere aho abarimu bose bazaba bari ku rwego rwifuzwa.
Iyi gahunda ikaba iratangirana n'abana bazahabwa TTC aho baziga imyaka itanu aho kuba itatu yari isanzwe ariko barangize bafite impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza A1.
Ati "Muri iyo myaka itanu azasohoka afite A1 yo ku rwego rwa kaminuza aho kuba A2 yari isanzwe."
Yongeyeho ko iri vugurura rizafasha urwego rw’uburezi kugira abarimu bafite ubushobozi bwo gutanga uburezi bufite ireme, bityo abanyeshuri bigisha na bo bakarangiza ibyiciro by’amashuri bafite ubumenyi bujyanye n’urwego barangije.
MINEDUC yatangaje ko izakorana na NESA kugira ngo umwana wasabye TTC akaba atishimiye izi mpinduka azafashwe guhindurirwa, ndetse abazishimira izi mpinduka batarasabye TTC nabo bakazahabwa amahirwe yo kwiga mu mashuri nderabarezi ku bazaba bujuje ibisabwa.
MINEDUC yahumurije abarimu bari basanzwe bigisha bafite A2 ko batazabura akazi, ahubwo bazashyirirwaho gahunda ibafasha kuzamura ubumenyi bwabo hagamijwe kuzamura ireme ry'uburezi u Rwanda rwifuza.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure






