Minisitiri w’Intebe wa DRC yeguye ku mirimo ye

Feb 21, 2024 - 04:46
 0
Minisitiri w’Intebe wa DRC yeguye ku mirimo ye

Minisitiri w’Intebe wa DRC yeguye ku mirimo ye

Feb 21, 2024 - 04:46

Minisitiri w’intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Jean-Michel Sama Lukonde, ku wa Kabiri yeguye ku mirimo ye, bituma guverinoma ye iseswa.

Minisitiri w’intebe Sama Lukonde yashyikirije ubwegure bwe Perezida Felix Antoine Tshisekedi, gusa ntihatangajwe impamvu nyirizina yatumye yegura kuri uwo mwanya.

Perezidansi ya DRC yagize iti: "Kwegura kwe kwakiriwe. Icyakora, perezida yasabye guverinoma ya Lukonde gukomeza gukemura bimwe mu bibazo bihari kugeza igihe hashyizweho guverinoma nshya."

Gusa ikinyamakuru The East African cyatangaje ko agomba gukomereza imirimo yo gukorera igihugu nk’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kongo.

Sama Lukonde w’imyaka 46, mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye mu Ukuboza umwaka ushize yiyamamarije umwanya w’ubudepite ndetse aza gutorwa, bikavugwa ko yaba ariyo mpamvu itumye yegura kugirango yibande mu kwitegura imirimo mishya.

Ikinyamakuru The Nation cyo muri Kenya, kivuga ko aba Minisitiri bagera kuri 39 bari muri guverinoma ya Lukonde, bose biyamamarije kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Muri Gashyantare 2021, nibwo Jean-Michel Sama Lukonde yagizwe minisitiri w’Intebe w’igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501