Rulindo: Akanyamuneza ni kose ku bazigamiye inyama za Noheli
Rulindo: Akanyamuneza ni kose ku bazigamiye inyama za Noheli
Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Rulindo, abo mu matsinda yazigamiye kugabana inyama, bari mu byishimo batewe no kuba bagiye kuyizihiza basangira n’abo mu miryango yabo amafunguro aryoshye agizwe n’ibirimo inyama zidakunze kuboneka kenshi.
Kuzigamira inyama zo gufungura mu minsi mikuru bikomeje kwitabirwa na benshi muri aka Karere habarirwa amatsinda menshi , yibumbiyemo abaturage bagiye bakusanya amafaranga, bigendanye n’amabwiriza buri tsinda ukwaryo ryagiye ryishyiriraho, ngo bibafashe kwinjira neza mu minsi mikuru harimo uwa Noheli ndetse n’uw’ubunani usoza umwaka wa 2025.
Mu bice bitandukanye abagize ayo matsinda babarizwamo byo hirya no hino mu Karere ka Rulindo, mu masaha y’igitondo cyo ku wa gatatu tariki 24 Ukuboza 2025, umunsi ubanziriza uwa Noheli, abayibumbiyemo wabonaga bafite akanyamuneza kenshi, batewe no kuba babashije kugera ku ntego bihaye mu gihe cy’umwaka, yo kwizigamira amafaranga macye macye, bagamije kuyaguramo inka zo kubaga bakagabana inyama.
Urugero rwa bamwe muri bo ni abagize itsinda Twiteze imbere, ribarizwa mu Murenge wa Bushoki,mu kagari ka Nyirangarama,mu mudugudu wa Gifuba.
bamwe mu bagize iryo tsinda agira ati “Dukusanya amafaranga buri wese uko yifite ariko umuntu ntajye munsi y’ibihumbi bibiri. Hari n’abayarenza bitewe n’uko bahagaze noneho bigakurikirwa no kuyagurizanya hagati yacu ku nyungu ntoya. agenda yunguka gutyo gutyo, ku buryo igihe cyo gusoza umwaka kigera tukaguramo inka tukazibaga tukagabana inyama. n’ubungubu twabaze inka ebyiri utahanye nkeya atwaye ibiro bitandatu. Usesenguye neza agaciro k’ukuntu ku isoko igiciro cyazo gihagaze, ubona ko twe twubyungukiyemo cyane ugereranyije n’ayo buri wese yagiye atanga”.
Yakomeje agira,Ati “nino mu rwego rwo kugira ngo twizihize iminsi mikuru twe n’abo mu miryango yacu tutigunze, ahubwo dufite amafunguro aduhagije kandi asobanutse. Kuko nk’uko ubibona, izi nyama ntahanye, ninongeraho uburisho bwazo bugizwe n’umuceri n’agafiriti, uwangenderera wese kuri Noheli twasangira amafunguro ntafite ipfunwe. Kuzigamira iminsi mikuru ntako bisa, twihaye intego yo kubikomeza ndetse tukanarenza urwego turiho ubungubu”.
Mu Karere ka Rulindo kugeza mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa gatatu tariki 24 Ukuboza 2025, hari hamaze kubarurwa inka zitarinkeya zabazwe binyuze mu matsinda y’abagiye bizigamira kugabana inyama, zikabarirwa mu gaciro k’amafaranga arirwa mu ma miliyoni , nk’uko byemejwe nabamwe mubagize ayo matsinda.
b' ati “Twari tumaze iminsi turi mu mibare y'amafaranga tumaze gukusanya mu matsinda, kugirango tubimenyeshe , 'ubuyobozi ko tuzabaga inka, butwoherereze veterineri, abanze ya zipima ,mu kubaga ,abagize itsinda ubwabo bihitiramo ahaboroheye babagira ariko veterineri abanje kuhagenzura ngo amenye neza ko ari ahantu haboneye hatateza ibibazo byo guhungabanya ubuziranenge bw’inyama”.
Veterineri Ati “Mu minsi nk’iyingiyi, ariko cyane cyane mu kwitegura Ubunani, tuba twiteze ko habagwa inka zirenze,izabazwe kuri uyumunsi ubanziriza uwa Noheli. Usanga uku guhuriza hamwe rero kw’abaturage bazigamira kwizihiza iyi minsi ari ibintu byiza, cyane ko uretse no kuba baba bagamije kuyizihiza mu byishimo, ayo matsinda yarenze ibyo akaba anatuma abayarimo biteza imbere, biturutse ku mafaranga bagurizanya bo ubwabo bakikenura cyangwa bagakora imishinga iciriritse”.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





