Rubavu: Umusore wakoraga akazi ko kuragira amatungo yasanzwe yitabye Imana

Aug 8, 2025 - 01:31
 1
Rubavu: Umusore wakoraga akazi ko kuragira amatungo yasanzwe yitabye Imana

Rubavu: Umusore wakoraga akazi ko kuragira amatungo yasanzwe yitabye Imana

Aug 8, 2025 - 01:31

Mukarere ka Rubavu umusore witwa Mugisha w'imyaka 21 wakoraga akazi ko kuragira amatungo yasanzwe yapfuye.

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu Akagari ka gikombe umudugudu wa bishengo niho Mugisha Gasaza wakoraga akazi ko kuragira inka yasanzwe iruhande rwazo yapfuye.

Abaturage batuye aho bavugako abo bacyeka kugira uruhare mu rupfu rwuyu musore ari abandi bashumbu bakoranaga nawe ndetse bikavugwa ko abamwishe bamujijije telefoni yari afite ya smartphone.

Kuko ngo  mbere yuko nyakwigendera yitaba imana hari abo yari yabwiye ko abashumba bakorana bakunda kumufata bakamusaka bashaka kumwambura iyo telefoni. 

Icyakora abaturage bakomeza basaba inzego z'umutekano ko zabafasha guhangana nikibazo by'ubugizi bwa nabi bukomeje kugaragara muri uyu murenge. 

Umuvugizi wa polisi Mu ntara y'uburengerazuba SP Sylvestre Twajamahoro yavuze ko ayo makuru bayamenye ko iperereza ryatangiye gukorwa kugirango abakoze ayo mahano babiryozwe. 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089