MTN Rwanda kubufatanye na yellow bazanye gahunda nshya yitwa Tunga Taci na MTN
MTN Rwanda kubufatanye na yellow bazanye gahunda nshya yitwa Tunga Taci na MTN
Sosiyete ya mbere mu itumanaho mu Rwanda ya MTN yatangaje gahunda ya Tunga Taci yitezweho gufasha abanyarwanda
Sosiyete ya mbere mu itumabaho mu Rwanda ya MTN yatangaje gahunda nshya ya Tunga Taci yitezweho gufasha abanyarwanda b'amikoro macye gutunga telefoni zigezweho zizwi nka "smartphone".
Ku bufatanye na yellow MTN Rwanda yazanye gahunda ya Tunga Taci aho ku mafaranga 16,000Rfw umunyarwanda ashobora guhabwa telefoni ubundi akagenda yishyura mu byiciro yaba amezi atandatu cyangwa mu gihe kingana n'umwaka.
Iyi gahunda yitezweho gufasha abanyarwanda bafite amikoro macye kubasha gutunga telefoni zigezweho zizwi nka smartphone kugirango zijye zibafasha mu kazi ka buri munsi kuganira n'inshuti ndetse no kumenya gahunda za leta nkuko umuyobozi wa MTN Rwanda Ali Monzer abivuga.
Aho yagize ati "izi telefoni ntabwo zizafasha abantu kuganira nabo bakunda gusa ahubwo zizabafasha no kumenya gahunda za leta no guhanga udushya".
Nubwo iyi gahunda izakomeza kugenda yaguka umunsi ku wundi ku ikubitiro amoko abasha kuboneka muri gahunda ya Tunga Taci ni Tecno,Infinix,itel telefoni ndetse na samsung ariko uko iminsi yicuma aya moko azakomeza kwiyongera.
Impamvu aya moko ariyo azabanza nuko ari yo akunzwe kugurwa kugurwa cyanee ku isoko ryo mu Rwanda ndetse akaba ahendutse buri wese yabasha kuyigondera.
Umuyobozi wa MTN Rwanda Ali Monzer yijeje abantu ko ibibazo byabayeho muri Macye Macye bitazongera kubaho aho yagize ati "Twigiye ku byabaye ndetse tunakosora aho bitagenze neza iyi gahunda ya Tunga Taci nta kibazo izatera abakiliya bacu."
Kugirango wiyandikishe muri iyi gahunda ya Tunga Taci ukanda *182*12*2# ukiyandikisha nyuma ugakanda *182*12# ukareba telefoni zose wemerewe iyo ushaka ubundi ukerekeza kuri services center za MTN ukayitahana cyangwa se ukerekeza ku maduka yose akirana na yellow bakayiguha.







