Mu Buhinde: Abagore bahawe amahirwe yo kugura imyanya yihariye mu ndege kure y’abagabo

Jun 4, 2024 - 05:30
 0
Mu Buhinde: Abagore bahawe amahirwe yo kugura imyanya yihariye mu ndege kure y’abagabo

Mu Buhinde: Abagore bahawe amahirwe yo kugura imyanya yihariye mu ndege kure y’abagabo

Jun 4, 2024 - 05:30

Sosiyete y’indege y’Abahinde, IndiGo Airlines yashyiriyeho abagore guhitamo imyanya yegereye iy’abagore bagenzi babo, mu gihe bagura amatike y’indege.

IndiGo Airlines yagaragaje ko yashyizeho uburyo ku bagore bwo kugurira amatike kuri internet, bagahabwa amakuru yose ajyanye n’umwanya bazaba bicayemo ku buryo mu gihe badashaka kwicarana n’abagabo, bahindura bakajya mu myanya iri hafi y’abagore bagenzi babo.

IndiGo yatangaje ko bishoboka ko umugore ashobora kugura itike we ubwe wenyine cyangwa se akabasha kugura iyo ahuriyeho n’umuryango.

Iki kigo cy’indege cyashinzwe mu 2006 gitwara abantu barenga ibihumbi 2000 ku munsi ntikigeze gisobanura impamvu cyashyiriyeho abagore ubu buryo bwo guhitamo imyanya imwe na bagenzi babo, icyakora bivugwa ko bifitanye isano n’ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsinda abagore bakunze guhura naryo muri icyo gihugu.

IndiGo Airlines yashyiriyeho abagore amahirwe yo kugura imyanya yegereye bagenzi babo mu ndege
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268