Mu masaha 24 gusa Imvura nyinshi yibasiye Koreya y’Epfo, abantu 4 bahasiga ubuzima abandi barenga 1300 bahunga

Jul 18, 2025 - 11:27
 0
Mu masaha 24 gusa  Imvura nyinshi yibasiye Koreya y’Epfo, abantu 4 bahasiga ubuzima abandi barenga 1300 bahunga

Mu masaha 24 gusa Imvura nyinshi yibasiye Koreya y’Epfo, abantu 4 bahasiga ubuzima abandi barenga 1300 bahunga

Jul 18, 2025 - 11:27

Koreya y’Epfo yibasiwe n’imvura idasanzwe mu ijoro ryo ku wa 17 Nyakanga 2025, ibintu byateje umwuzure ukomeye mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu Mujyi wa Seosan. Abarenga 1300 bamaze kwimurwa, naho abandi bane bamaze gutakaza ubuzima.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye inzu zarengewe n’amazi, imodoka zitwarwa n’umuvumba, ndetse n’abaturage barira batakambira ubufasha.

Inzego z’ubutabazi zatangaje ko iyi mvura yaturutse ku gihinduka gikabije cy’ikirere, kikaba cyaratumye amazi amanuka avuye ku misozi amanuka mu ngo z’abantu, ndetse mu gace ka Seosan honyine, hemerwa ko ari ho habayeho ibyangiritse byinshi kurusha ahandi.

“Twabonye amazi atigeze agaragara mu myaka yashize. Turi gukoresha indege nto (drones) n’amato mu gutabara abaturage batunguwe n’umwuzure,” — Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Ntara ya Chungcheong.

Leta ya Koreya y’Epfo yahise ishyiraho itsinda ryihariye rishinzwe gukurikirana iki kibazo, irasaba abaturage bose kuba maso no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’umutekano, cyane cyane kwirinda kwegera inkombe, imisozi n’ahari amashuri n’insengero zishaje.

Icyumweru kiri imbere cyitezweho imvura ikomeza, nk’uko ibigo by’iteganyagihe bibivuga, ibintu bishobora kongera umubare w’abahungishwa n’abahuye n’ibiza.

Ni ibintu bidusigiye isomo ku bijyanye n’imyiteguro y’ibiza biterwa n’ikirere. Turasaba ubufatanye hagati ya Leta n’abaturage,” — Minisitiri ushinzwe kurengera ibidukikije.

Yanditswe na Henriette UWAMAHIRWE