Muhanga: Abana 186 bahawe ubufasha bwo kwiga, ababyeyi basabwa kudapfusha amahirwe ubusa
Muhanga: Abana 186 bahawe ubufasha bwo kwiga, ababyeyi basabwa kudapfusha amahirwe ubusa
Abana 186 bo mu mirenge ya Cyeza na Nyarusange yo mu Karere ka Muhanga, bahawe ibikoresho by’ishuri n’Umuryango Turwubake binyuze mu Mushinga Turwubake, ababyeye babo basabwa kwikura mu bukene kuko ubufasha butazahoraho.
Ni ubufasha bwatanzwe ku wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025, mu bigo birimo TSS Gikomero Protestant, GS St. Michel Cyeza na GS Nyarusange.
Ibikoresho byahawe abanyeshuri birimo ibikapu, imyambaro y’ishuri, amakayi, amakaramu, umusanzu w’ishuri n’amafaranga y’ishuri ku biga baba mu bigo.
Umuhuzabikorwa w’Umushinga Turwubake, Niyigena Eric, yavuze ko bishimira kugira uruhare mu iterambere ry’uburezi bw’u Rwanda kuko ariyo nzira nziza yo kugera ku iterambere rirambye.
Ibi kandi bishimangirwa n’uruhare rw’Umuryango Turwubake, uharanira guteza imbere uburezi watangiye kwigaragaza, dore ko unashimira abanyeshuri bitwaye neza barimo Musengimana Frank watsinze ku manota meza amwerekeza mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri GS Saint Joseph Kabgayi.
Niyigena yibukije ababyeyi b’aba bana guhora bibuka ko ubufasha butazahoraho, bityo bagakwiriye gushyira imbaraga mu kwivana mu bukene ku buryo bakomeza kugira uruhare mu burezi bw’abana babo.
Ati “Turabasaba gukomeza gushyigikira abana banyu, ariko no gutekereza ku bikorwa bibafasha kwigira kuko ubufasha ntibuhoraho.”
Abanyeshuri bafashwa n’Umuryango Turwubake bishyurirwa amafaranga y’ishuri, ay’ibikoresho ndetse n’ifunguro, ariko umubyeyi agasabwa gutangira umwana uruhare rungana na 10%.
Umuyobozi wa GS Cyeza, Nshimiyimana Alphonse, yavuze ko imyigire y’abana bafashwa n’uyu mushinga iba myiza kurushaho.
Ati “Uyu mushinga waje ukenewe kuko abana bava mu miryango ifite ubushobozi buke bagorwaga no kubona ibikoresho byo kwiga n’ifunguro. Uyu mushinga waziye igihe kuko twagiye tubona impinduka. Abana bariga neza.”
Umuryango Turwubake wubakiye ku nkingi eshatu ari zo uburezi, umuryango n’iterambere. Icyerecyezo ni uguteza imbere uburezi, kubaka umuryango ku buryo burambye no kuzamura iterambere rusange hagamijwe kugira uruhare ku mibereho myiza mu Rwanda.







