Muhanga: Umuyobozi w’Ishuri wakubiswe ikintu mu mutwe yapfuye

Jul 10, 2026 - 07:41
 1
Muhanga: Umuyobozi w’Ishuri wakubiswe ikintu mu mutwe yapfuye

Muhanga: Umuyobozi w’Ishuri wakubiswe ikintu mu mutwe yapfuye

Jul 10, 2026 - 07:41

Mu karere ka muhanga haravugwa inkuru ya Muhirwa Paulin wayoboraga GS Sholi wapfuye nyuma yo gukubitwa ikintu mu mutwe, akajyanwa kwa muganga arembye.

Urupfu rwa Muhirwa Paulin wayoboraga GS Sholi rwabereye mu Bitaro by’i Kabgayi mu gitondo cyo ku wa Kane taliki ya 09/07/2026.

Bamwe mu babonye Muhirwa Paulin amaze gukubitwa ikintu mu mutwe, babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nta cyizere bafite cy’uko ashobora kubaho, kubera ko bamugejeje kwa Muganga ari muri Koma (Comma), ndetse ko atabashaga kuvuga.

Umwe yagize ati: “Ubwo yageraga ku bitaro byagaragaye ko ubwonko bwari bwangiritse cyane, ku buryo na operasiyo ntacyo yamufasha.”

Muhirwa Paulin yakubiswe ikintu mu mutwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ahagana saa mbili z’ijoro (20h00) agiye kugera iwe mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Makera Umurenge wa Cyeza.

Umugore we yamubonye mu rukerera ajyanwa kwa Muganga, ari naho aguye.

Umwe mu bari bamurwaje avuga ko abaganga basanze igufwa ry’umutwe ryacitsemo kabiri, ndetse byagenze ku bwonko.

Uyu muturage yabwiye UMUSEKE ko abagizi ba nabi bamutwaye telefoni, amafaranga, igikapu kirimo imishini ya mudasobwa n’ibyo yari amaze guhahira urugo.

Mu nkuru yacu ibanza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko Polisi imaze gufata abagabo bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.

Muhirwa Paulin asize umugore n’abana batatu. Nyakwigendera akomoka mu Karere ka Rusizi, gusa abamuzi bavuga ko umuryango mugari we utuye i Rubavu.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Political & Entertainment and Sports Journalist at BIGEZWEHO ENTERTAINMENT Ltd | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com