Muri Liban: Umusirikare wagaragaye asenya ishusho ya Yezu, bitera imvuru mu myemerere
Muri Liban: Umusirikare wagaragaye asenya ishusho ya Yezu, bitera imvuru mu myemerere
Umwe mu basirikari bo muri Isiraheli agiye guhanwa bikomeye nyuma yo kumenagura ku bushake ishusho ya Yesu/Yezu muri icyo gihugu.
Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko kigiye guhana bikomeye umusirikare wacyo uherutse kugaragara mu majyepfo ya Liban asenya ishusho ya Yezu/Yesu akoresheje inyundo nini, igikorwa cyazamuye uburakari mu bakirisitu no mu banyepolitiki ku babonye ayo masho bose by'umwihariko muri icyo gihugu.
Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu musirikare amenagura iki kimenyetso cy’iyobokamana, mu gace k’amajyepfo ya Liban aho ingabo za Israel zihanganye na Hezbollah. Iki gikorwa cyahise gifatwa nko gusuzugura bikomeye ukwemera kwa gikirisitu, dore ko Liban ari kimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bifite umubare munini w’abakirisitu bubaha iyo shusho nk’ikimenyetso cy’umukiza wabo.
Iki gikorwa cyongeye gukubita mbezi ku gucikamo ibice hagati y’imyemerere y’Abayahudi n’iy’Abakirisitu.
Ku Bakirisitu: Yezu ni umwana w’Imana waje gucungura isi, akaba yarabambwe hanyuma akazuka.
Ku Bayahudi: Abayahudi benshi ntibemera ko Yezu ari we Mesiya (Umukiza) wasezeranyijwe mu Isezerano rya Kera, ahubwo baracyategereje uwo murengezi.
Ibi bituma bimwe mu bimenyetso bya Gikirisitu bishobora gufatwa nabi n’abahezanguni mu myemerere ya Kiyahudi.
Mu gicuku cyo ku wa 19 Mata 2026, ubuyobozi bwa IDF bwahise busohora itangazo ryamagana uyu musirikare. Igisirikare cyagaragaje ko ibyo yakoze ari amahano atandukanye n’indangagaciro n’amahame kigenderaho yo kubaha imyimerere y’abandi.
Itangazo rigira riti: “Imyitwarire yagaragaye mu mashusho ntihura n’ibyo twigisha abasirikare bacu. Iperereza ryatangiye kandi ababigizemo uruhare bose bazashyikirizwa ubutabera.”
Iki gikorwa kije mu gihe umwuka hagati ya Israel n’ibihugu bituranyi ukomeje kuba mubi, aho ibikorwa nk’ibi bishobora gukomeza gukongeza amacakubiri ashingiye ku madini mu karere gasanzwe kageramiwe n’intambara.






