Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abantu 100 bari bari gushyingura bishwe urwagashinyaguro

Sep 10, 2025 - 02:44
 0
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abantu 100 bari bari gushyingura bishwe urwagashinyaguro

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abantu 100 bari bari gushyingura bishwe urwagashinyaguro

Sep 10, 2025 - 02:44

Umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wigambye kwica abasivili 100 bari mu kiriyo muri teritwari ya Lubero, intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aba baturage biciwe mu mudugudu wa Ntoyo hafi y’agace k’ibirombe ka Manguredjipa mu ijoro ryo ku wa 8 Nzeri 2025, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’ingabo za RDC zikorera muri iki gice, Lt Marc Elongo.

Inzego z’ibanze zemeza ko abarwanyi ba ADF bishe abagera kuri 80 bakoresheje imihoro, ariko uyu mutwe uzwi na none nka ‘Daesh’ cyangwa ISIL wo wigambye ko abo wishe abakirisitu 100.

Ikinyamakuru gikoreshwa n’uyu mutwe cyagize kiti “Abakirisitu 100 b’Abanye-Congo biciwe mu gitero cya ISIL muri Lubero mu burasirazuba bw’igihugu.”

Lt Elongo yasobanuye ko ingabo za RDC zagerageje gutabara abaturage bo muri Ntoyo, ariko basanga uyu mutwe w’iterabwoba wamaze kubica.

Muri Kanama na bwo ADF yishe abaturage 59 muri Lubero mu minsi itatu, ikoresheje imihoro, isiga itwitse n’inzu zabo. Iki gitero cyamaganywe bikomeye n’Umuryango w’Abibumbye, ariko nta ngamba zihamye zafashwe zo kurinda abasivili.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06