Musanze: Umusore w'imyaka 24 wari utwaye ubwato mu Kiyaga cya Ruhondo yarohamye ahita yitaba Imana

Aug 25, 2025 - 10:01
 0
Musanze: Umusore w'imyaka 24 wari utwaye ubwato mu Kiyaga cya Ruhondo yarohamye ahita yitaba Imana

Musanze: Umusore w'imyaka 24 wari utwaye ubwato mu Kiyaga cya Ruhondo yarohamye ahita yitaba Imana

Aug 25, 2025 - 10:01

Umugabo witwa Ufutinema Marcel, w’imyaka 24 y’amavuko, wari utwaye ubwato mu Kiyaga cya Ruhondo, mu Kagari ka Murwa, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, yarohamye ahita apfa

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa 24 Kanama 2025, abaturage babonye ubwato bureremba mu Kiyaga nta muntu uburimo, bahita batabaza inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yavuze ko uwarohamye atari yambaye umwenda w’ubwirinzi, asaba abakoresha inzira z’amazi kujya bambara “Jile” kandi abatwara ubwato bakirinda gusinda.

Ati “Twamenye amakuru bivuzwe n’umuturage waduhamagaye avuga ko uwitwa Ufutinema Marcel wavaga mu Murenge wa Gacaca ajya I Remera, yarohamye mu mazi. Hari amakuru y’uko yari kumwe n’umugenzi, ariko ntabwo ari byo.”

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi riracyakora uko rishoboye ngo ribone umurambo we, ariko nturaboneka.”

Imibare itangwa na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu gihe cy’amezi abiri mu Kiyaga cya Ruhondo hamaze kurohama abantu bane, ikaba isaba abaturage kurushaho kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda impanuka.