Musanze:Abasore bagaragaye bakubitira umukobwa mu muhanda batawe muri yombi
Musanze:Abasore bagaragaye bakubitira umukobwa mu muhanda batawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, bakubitira umukobwa mu muhanda.
Kuri uyu wa Mbere ku tariki ya 2 Werurwe 2026, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amashusho agaragaza abahungu babiri bakubitira umukobwa mu muhanda, banamukurubana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye Umunyamakuru wa bigezweho tv ko byabereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yanditse kuri X ko abagaragaye muri aya mashusho bafashwe, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.
Ati “Turashimira abagize uruhare mu gutanga amakuru.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwo rwavuze ko iperereza rigikomeje.
Yanditswe na nkurunziza Bonaventure





