#Muzika nyarwanda havutse itsinda ry'abakobwa beza bavukana rifite intego yo kurenga kuri Vestine na Dorcas

Aug 19, 2024 - 02:10
 0
#Muzika nyarwanda havutse itsinda ry'abakobwa beza bavukana rifite intego yo kurenga kuri Vestine na Dorcas

#Muzika nyarwanda havutse itsinda ry'abakobwa beza bavukana rifite intego yo kurenga kuri Vestine na Dorcas

Aug 19, 2024 - 02:10

Umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wungutse itsinda ry’abana b’abakobwa babiri bavukana, rije ryiyongera ku rindi rizwi rya Vestine na Dorcas, ndetse bamwe bakavuga ko aya matsinda afite byinshi ahuriyeho.

Alicia na Germaine ni abahanzikazi baba mu Karere ka Rubavu bakunzwe ariko ababonye benshi bavuga ko biganye Vestine na Dorcas haba mu miririmbire no mu bindi, mu gihe abandi bavuga ko ari ukwaguka k’umurimo w’Imana.

Mu kiganiro kihariye bagiranye na RADIOTV10 dukesha iyi nkuru aba bakobwa bavuze ko kuba babwirwa ko bigana Vestine na Dorcas ntacyo bibatwaye, ahubwo ko bibereka ko hari urundi rwego bagezeho.

Germaine yagize ati “Iyo batugereranyije njye mpita ntekereza ko tumaze kugera ku rwego rushimishije cyane, kubera ko kutugeranya n’abantu bageze hariya, ni ibintu by’agaciro ahubwo.”

Naho ku bavuga ko babigana no mu miririmbire, Germaine yagize ati “Ntakibazo, n’ubundi dukora umurimo umwe, nta kuntu tutaririmba ibintu bimwe, kuko byose ni ubutumwa bwiza bushingiye kuri bibiliya.”

Mukuru we Alicia yemeje ko hari abababwira ko no no mu myambarire yo mu mashusho yabo, bambara kimwe na ba Vestine na Dorcas, yagize ati “Icyo navuga twese ni Gospel turimo n’ubundi birasa n’ijambo ry’Imana, ntabwo biduca intege.”

Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, usanzwe urimo amatsinda agizwe n’abafitanye amasano, uretse aba b’abavandimwe, harimo n’abashakanye, nka Fabrice na Maya, James na Daniella , Papy Clever na Dorcas ndetse na Ben na Chance.

Itsinda rishya muri Muzika ya Gospel Nyarwanda

Iri tsinda rije risanga irya Vestine na Dorcas basanzwe bazwi
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461