Ngoma na Gatsibo: Abakekwaho ubwicanyi n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge barashwe na Polisi
Ngoma na Gatsibo: Abakekwaho ubwicanyi n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge barashwe na Polisi
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yarashe abantu babiri bakekwagaho ubwicanyi n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge nyuma yo kugerageza gutoroka no kurwanya abapolisi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko abantu babiri bakekwagaho ibyaha bikomeye barashwe mu bikorwa bitandukanye byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026, nyuma yo kugerageza gutoroka no kurwanya inzego z’umutekano.
Ibi bikorwa byabereye mu Turere twa Ngoma na Gatsibo, aho umwe mu barashwe yari akurikiranyweho icyaha cyo kwica umusaza akamuca umutwe, mu gihe undi yari umwe mu bakekwagaho kwinjiza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Zebra Gin.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko umugabo wa mbere wari ufungiye mu Karere ka Ngoma yari amaze igihe akorwaho iperereza ku rupfu rw’umusaza bivugwa ko yishe mu buryo bw’ubugome.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko uwo mugabo yari akekwaho kwivugana uwo musaza nyuma akamuca umutwe mbere yo kuwujyana kuwutaba mu wundi murenge kugira ngo ayobye uburari.
Polisi yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, uwo mugabo yagerageje gutoroka aho yari afungiye mu gihe yari ari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.
Twizeyimana yavuze ko mu gihe yashakaga gucika, abapolisi bari bamurinze bahise batabara kugira ngo bamufate ariko birangira arashwe.
Ati “Uyu mugabo yari akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo kwica umuntu. Mu gitondo yagerageje gutoroka, Polisi ikora akazi kayo mu gukumira uko gutoroka, aza kuraswa.”
Nyuma yo kuraswa, uwo mugabo yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kibungo kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse ariko aza kuhapfira.
Mu kindi gikorwa cyabereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore, Polisi yavuze ko yakoze operasiyo yo gufata abantu bakekwagaho kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Amakuru yatanzwe n’abaturage ni yo yafashije Polisi kumenya ko hari moto eshatu zari zitwaye amapaki manini y’ibiyobyabwenge bya Zebra Gin, bikunze kunyobwa cyane cyane mu rubyiruko.
Izo moto zahagaritswe zigeze mu Kagari ka Nyabikiri mu Mudugudu wa Ngarama, ariko umwe mu bazitwaraga ngo yahise amanuka afite umuhoro ashaka gutema umwe mu bapolisi bari mu kazi.
Polisi yavuze ko uwo mupolisi yahise yirwanaho kugira ngo arinde ubuzima bwe n’ubw’abandi bari aho, arasa uwo musore wari ugerageje kumutema.
Uwo musore ntiyahise apfa ahubwo yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya hafi kugira ngo avurwe, ariko aza kwitaba Imana nyuma y’igihe gito.
Mu operasiyo yakozwe, Polisi yafashe moto eshatu zari zitwaye amapaki 900 ya Zebra Gin, angana n’udupfunyika 10.800 twari tugamije gukwirakwizwa mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba.
Polisi yavuze ko umwe mu bakekwaho ubwo bucuruzi bw’ibiyobyabwenge yafashwe mu gihe undi yabashije gutoroka, ndetse ko ibikorwa byo kumushakisha bikomeje.
SSP Twizeyimana Hamduni yasabye abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe mbere y’uko bihungabanya umutekano w’abaturage.
Yanaburiye abantu bose bishora mu biyobyabwenge ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese ushaka gukwirakwiza ibiyobyabwenge cyangwa guhungabanya umutekano.
Ati “Turakangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano. Ikindi ni uko abantu bakwiye kwirinda kurwanya Polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Abaturage bo muri utu turere bavuga ko ibikorwa byo guhangana n’abakora ibyaha bikomeje gutanga umusaruro, cyane cyane mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibikorwa by’urugomo bikomeje kugaragara mu rubyiruko rumwe na rumwe.
Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abaturage kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no gutanga amakuru yihuse ku bantu bose bakekwaho ibikorwa bishobora guteza umutekano muke.






