Niger: Abaturage babyutse bashaririye kubera ko badashaka igisirikare cya Amerika kiri ku butaka bwabo
Niger: Abaturage babyutse bashaririye kubera ko badashaka igisirikare cya Amerika kiri ku butaka bwabo
Mu gihugu cya Niger ababarirwa mu magana bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ingabo z’amahanga muri Niger, harimo n’ingabo z’Amerika zifite ibirindiro bya gisirikare mu majyaruguru y’iki gihugu.
Abigaragambyaga bateraniye mu murwa mukuru wa Niamey mu mpera z’icyumweru gishize batabaza imiryango itegamiye kuri leta kubabishyigikira mu kumvisha ubutegetsi ko bakwiye kwamagana ingabo z’amahanga zafashe ibirindiro muri iki gihugu.
Umwe ati: "Twasabye ko Abanyamerika n’ingabo zose z’amahanga bava muri Niger, kugirango ingabo z’igihugu zibashe kugaragaza ubushobozi bwazo mu kwivuna ibyihebe byugarije iki gihugu."
Iki gihugu ubusanzwe cyari gifite umubano n’ubufatanye bwa hafi na Amerika mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, ariko kuri ubu kikaba cyamaze guhuza imbaraga n’u Burusiya.
Guhuza imbaraga n’Igisirikare cy’Uburusiya bifatwa nk’ikimenyetso simusiga kigaragaza ko Amerika yamaze kwigizwayo muri Niger.Mu cyumweru gishize abasirikare b’intoranywa b’Uburusiya bageze muri iki gihugu mu rwego rwo guha imyitozo abenegihugu b’abasirikare.
Abenegihugu batandukanye bakomeje kotsa igitutu ubutegetsi ko bagomba kwitandukanya n’ingabo z’ibindi bihugu ibyaribyo byose , ariko cyane cyane ingabo za Amerika zasigaye nyuma y,uko Mohamed Bazoum wari perezida wa Niger ahirikiwe ku butegetsi.





