Nigeria: Umunya-Kenya uyobora Binance yotorotse gereza aburirwa irengero

Mar 26, 2024 - 02:50
 0
Nigeria: Umunya-Kenya uyobora Binance yotorotse gereza aburirwa irengero

Nigeria: Umunya-Kenya uyobora Binance yotorotse gereza aburirwa irengero

Mar 26, 2024 - 02:50

Umuyobozi w’isoko ry’imitungo mvunjwafaranga idafatika ’Binance’, Nadeem Anjarwalla w’imyaka 38, yatorotse aho yari afungiye muri Nigeria nyuma yo gufungwa ashinjwa gutesha agaciro amafaranga y’igihugu, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba n’ibindi byaha bifitanye isano n’ubukungu.

Nadeem Anjarwalla ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza na Kenya, yatorotse ku wa 22 Werurwe 2024 mu mujyi wa Abuja aho we na mugenzi we, Tigran Gambaryan bari bafungiye.

Aba bakorera ikigo gikomeye mu gucuruza imitungo idafatika, bafunzwe nyuma y’uko bageze muri Nigeria ku wa 26 Gashyantare 2024.

Nadeem Anjarwalla ushinzwe ibikorwa bya Binance muri Afurika na Tigran Gambaryan bafungiwe mu nzu bari bacumbitsemo mu mujyi wa Abuja gusa baje kuyitoroka.

Ibitangazamakuru byo muri Nigeria bivuga ko aba bagabo bari barinzwe na polisi y’igihugu, batorotse ubwo basuraga umusigiti wari hafi aho mu gihe cy’amasengesho.

Amakuru avuga ko aba bahungishijwe na sosiyete y’indege ikorera mu Burasirazuba bwo hagati itatangajwe amazina.

Ikintu cyigiteye urujijo ni ukuntu aba bagabo batorotse ndetse bagahita banasohoka igihugu mu buryo bw’ihuse.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru PunchOnline, umuvugizi wa Binance, Samantha Fuller yemeje amakuru y’uko umuyobozi wabo atakiri imfungwa muri Nigeria ukundi.

Akomeza avuga ko Binance igiye gukorana na Leta ya Nigeria kugira ngo barebe uko bakemura ibibazo byose uyu muyobozi wabo yari yarafatiwe.

Samantha Fuller kandi ntabwo yifuje kugira byinshi atangaza ku itoroka ry’umuyobozi we rikomeje kuba amayobera muri rubanda.

Leta ya Nigeria ishinja Binance gukora mu buryo bw’ibanga kandi ikanahisha imyirondoro y’abanyagihugu bakoresha uru rubuga.

Mu rukiko, Leta yasabye Binance ko yayiha imyirondoro yose y’abaturage ba Nigeria bashoyeho amafaranga gusa yo ntibikozwa.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06