Noneho abantu barebaga film z'urukozasoni(pornographie)bataruzuza imyaka akabo kashobotse
Noneho abantu barebaga film z'urukozasoni(pornographie)bataruzuza imyaka akabo kashobotse
Hashize igihe film z'urukozasoni zicaracara hirya no hino ku mbuga nkoranya mbaga ndetse ugasanga munsi y'imyaka 18 ntibemerewe kuzireba ariko nubundi zigakomeza kubatanga ku mbuga nyinshi zigiye zitandukanye.
Hirya no hino ku mbuga nkoranya mbaga hagiye hacaracara film z'urukozasoni ndetse ugasanga abataruzuza imyaka y'ubukure ntibemerewe kuzireba ariko bitewe nuko izi film z'urukozasoni zagiye zishyirwa kumbuga nyinshi ndetse zigiye zitandukanye bityo bigatuma abataruzuza imyaka y'ubukure ugasanga bahura nazo kandi batemerewe kuzireba .
Kuri ubu amakuru ahari aravuga ko hagiye gushyirwaho amategeko ndetse n'uburyo bushya bwo gukumira abazirebaga bataruzuza imyaka y'ubukure kuko zimwe mu mbuga nyinshi zicaho izo film zamaze gutangaza ko bitarenze uyu mwaka wa 2025 zigomba kuba zamaze gutangira gukoresha ubu buryo bushya bwo gukumira abazirebaga bataruzuza imyaka y'ubukure kuko byamaze kugaragara ko izi film z'urukozasoni zibangiza mu mitekerereze.
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mu bwongereza abarebye izo film z'urukozasoni ari miliyoni 14 muri bo abataruzuza imyaka barebye izo film ni 10% muri abo 27% baba barazirebye ku myaka 11 naho kimwe cya kabiri baba barazirebye ku myaka 13.
Dore zimwe mu ngamba zigiye gushyirwaho mu rwego rwo gukumira abareba film z'urukozasoni bataruzuza imyaka y'ubukure
Hari ugushyiramo ifoto yawe maze Sisiteme izajya igenzura. Uzajya kandi usabwa na nomero ya telephone mu rwego rwo kugenzura niba koko ushaka kwinjira kurwo rubuga yujuje imyaka y'ubukure. Uzajya usabwa gushyiramo Email Address yawe maze hagenzurwe aho yagiye ikoreshwa barebe koko niba wujuje imyaka ndetse hazajya harebwa nibindi bigiye bitandukanye mu rwego rwo gukumira abareba film z'urukozasoni bataruzuza iyo myaka.





