Ntabwo ntewe ubwoba n'ubutegetsi bwa Donald Trump: Papa Leo XIV yanze kuripfana asubiza Donald Trump wamwandagaje

Apr 13, 2026 - 12:59
 4
Ntabwo ntewe ubwoba n'ubutegetsi bwa Donald Trump: Papa Leo XIV yanze kuripfana asubiza Donald Trump wamwandagaje

Ntabwo ntewe ubwoba n'ubutegetsi bwa Donald Trump: Papa Leo XIV yanze kuripfana asubiza Donald Trump wamwandagaje

Apr 13, 2026 - 12:59

Nyuma y'uko umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Leo XIV amenye amagambo yavuzwe na Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yanze kuripfana.

Ni iterana ry'amagambo ryatangiriye ku yavuzwe n'umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi biturutse ku Ntambara imaze igihe ihanganyemo ibihugu birimo Amerika, Isiraheli na Iran,aho yasabye ibihugu bihanganye gutanga ituze bigahagarika intambara.

Mu magambo yakoreshejwe na Papa Leo XIV harimo ayababaje Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe za Amerika ubwo Papa Leo XIV yavugaga ko isi irambiwe abategetsi bihinduye ibigirwamana ku isi bitwaje ubutunzi n'imbaraga bafite bityo asaba ko batanga amahoro mu isi.

Nyuma y'ayo magambo Perezida Trump yaje guhita asubiza Papa Leo XIV amubwira amagambo yatunguye benshi aho yabwiye Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi ko ari umunyantege nke kandi ko no kuba yarashyizweho nk'umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi byagizwemo uruhare runini na Perezida Donald Trump Kandi ko atanamufana.

Amagambo yavuzwe na Donald Trump yakomeje gukwirakwira ku isi kugera ubwo yageze kuri Papa Leo XIV wari mu rugendo rwe yatangiye gukorera mu bihugu bya Afurika nawe agira icyo avuga.

Ubwo yari mu ndege yerekeza muri Algeria Papa yabajijwe icyo atekereza ku byavuzwe na Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika,avuga ko adatewe ubwoba n'ubutegetsi bwa Donald Trump Kandi ko atazareka kwamamaza ubutumwa bwiza cyane ko mubyo aharanira harimo n'amahoro ari nabyo arimo kugeza ubu.