Ntibisanzwe: Kenya nicyo gihugu gifite abantu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga ku isi
Ntibisanzwe: Kenya nicyo gihugu gifite abantu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga ku isi
Igihugu cya Kenya cyashyizwe ku mwanya wa mbere w'ibihugu bifite abaturage bakoresha imbuga nkoranyambaga igihe cy'umurengera
Kugeza ubu imwe mu nkuru ziri kuganirwaho na benshi ni iy'ibihugu byashyizwe ku rutonde rw'ibifite abaturage babaswe n'imbuga nkoranyambaga bibatera kuzimaraho igihe kinini aho uru rutonde ruyobowe na Kenya ikurikirana na afurika y'epfo byose byo muri afurika.
Nyuma yo gushyirwa hanze kw'uru rutonde hari kwibazwa niba ibi haricyo bifasha abatuye ibi bihugu nubwo muri byo hari ibyugarijwe n'ibura ry'akazi mu rubyiruko nyamara bo bakaba bariyeguriye imbuga nkoranyambaga ku rwego rwo hejuru.
Dore uko ibihugu bikurikirana mu kugira ababituye bakunda imbuga nkoranyambaga cyane mu ihugu bigize isi muri uyu mwaka wa 2026
Kenya iri ku mwanya wa mbere aho ku kigereranyo bigaragara ko umuturage wayo amara amasaha 4 n'iminota 13 mu masaha agize umunsi.
Afurika y'epfo iza ku mwanya wa kabiri aho yo bigaragara ko mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko umuturage waho akoresha imbuga nkoranyambaga byibuze amasaha atatu n'iminota 48 ku munsi.
Philippine nicyo gihugu cya gatatu aho yo ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage baho ku kigereranyo bakoresha bamara amasaha atatu n'iminota 38 ku mbuga nkoranyambaga.
Chile iri ku mwanya wa kane kuri uru rutonde rw'ibyabaswe na murandasi aho abaturage baho bakoresha amasaha atatu n'iminota 36 ku masaha agize umunsi ikaba ikurikirwa na Brazil yo umuturage waho akaba akoresha byibuze amasaha atatu n'iminota 34.
Iyi mibare ni ikigereranyo cya buri muturage muri ibi bihugu ukoresha telefoni cyangwa ibindi bikoresho by'itumanaho.





