Nyabihu: Bamaze Imyaka 3 Bategereje Ingurane z’Imitungo Yangijwe, Barasaba Igisubizo Kirambye
Nyabihu: Bamaze Imyaka 3 Bategereje Ingurane z’Imitungo Yangijwe, Barasaba Igisubizo Kirambye
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kinyababa mu Kagari ka Rubaya, mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko bamaze imyaka 3 basiragira ku ngurane z’ibyabo byangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi.
Abaturage bo mu Murenge wa Mukamira, bagera ku 100 ni bo bemeza ko batarahabwa ingurane hakaba hashize imyaka 3.
Abaturage bavuga ko bifuza ko inzego bireba zabafasha kubona ingurane z’imitungo yabo yangijwe.
Aba baturage bavuga ko batewe igihombo gikomeye n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi kubera ko wangije imitungo yabo inyuranye irimo imyaka n’ibiti by’imbuto zibiribwa n’amashyamba.
Bavuga ko batiyumvisha impamvu batishyurwa ingurane z’ibyabo mu gihebyangijwe mu 2023 ndetse bakanabarirwa imitungo yabo.
Uwitwa Ndayambaje Augustin yagize ati: “Mu mpera z’umwaka wa 2022 ni bwo REG yanyujije mu mirima yanjye banyangiriza imyaka, barambariye ntegereza ingurane ndaheba, ibi binteza igihombo kuko ingendo nkora buri munsi zonyine zinsaba amafaranga njya kwishyuza.”
Yongeyeho ko hari n’aho yatse inguzanyo ababwira ko azabishyura na bo ubu bakaba bamufata nk’umwambuzi kubera ko REG yanze kunyishyura.
Undi mugabo witwa Ndarigendana Jean Baptiste yagize ati: “ Njyewe banyangirije ishyamba n’imyaka ndetse n’ibiti by’avoka, bambariye amafaranga agera ku 578 000Frw, ariko ayo yose nta na rimwe ndishyurwa, kugeza ubu ni uko twumva ngo hari abishyuwe, twifuza ko batwishyura ni ubwo aya mafaranga yatinze ariko yatugirira umumaro, tukikura mu bukene, cyangwa tugakuramo indi sambu.”
Umukozi wa REG, ishami rya Nyabihu witwa Mutsindashyaka Martin, nawe yemeza ko koko hari abaturage batarahabwa ingurane z’ibyabo byangijwe n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi, ariko agashimangira ko mu minsi mike iki kibazo kiba cyabonewe igisubizo.
Yagize ati: “Hari bamwe mu bamaze kwishyurwa gusa abagifite ibibazo baza kuri REG, tukareba uko ikibazo giteye yenda niba hari ibindi bikenewe kugira ngo bariya baturage bavuga ko batarahabwa ingurane bishyurwe.”





