Nyabihu: Polisi Yamennye Litiro 10,000 z’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge

Oct 4, 2025 - 08:18
 0
Nyabihu: Polisi Yamennye Litiro 10,000 z’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge

Nyabihu: Polisi Yamennye Litiro 10,000 z’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge

Oct 4, 2025 - 08:18

Polisi y’u Rwanda yo mu Karere ka Nyabihu yamennye litiro 10.250 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zakorwaga hifashishijwe amazi yatetswe akabira, amajyani y’icyayi n’indi misemburo.

Inzoga zamenwe zafatiwe mu ngo eshatu z’abaturage batuye mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Mwambi mu Mudugudu wa Nyarutembe, mu isakwa ryakozwe tariki 3 Ukwakira 2025, ku masaha ashyira saa 04h30 kugeza saa 06h15’ z’igitondo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yemeje iby’aya makuru.

Yagize ati “Mu bugenzuzi twakoze twafashe ndetse tumena inzoga z’inkorano zitemewe zingana na litiro 10.250, zikorwa hifashishijwe amazi yatetswe yabize, amajyani y’icyayi n’imisemburo ya Pakimaya na Angel. Ni ho duhera dusaba abantu benga izi nzoga kubicikaho kuko bibatera ibihombo harimo no gufungwa ku babifatiwemo bakanahamya ibyaha.”

SP Twajemahoro yongeyeho ko muri ubu bugenzuzi bwa Polisi n’inzego z’ibanze bafashe ibidobo 42 kimwe kijyamo litiro 250 byahise bijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rugera anaboneraho kwibutsa abaturage ko izi nzoga z’inkorano zangiza ubuzima bwabo kuko nta suku ziba zifite, zikorwa mu bintu bitemewe birimo amajyane, imisemburo ikora amandazi, isukari, n’amatafari bahonda bakavangamo kugira ngo bihindure ibara.

Uyu Muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yanavuze ko abanywa izi nzoga ari bo usanga bishora mu bikorwa bibi byo gukubita no gukomeretsa iyo bamaze gusinada, gufata ku ngufu, intonganya mu miryango iyo bageze mu rugo.

UKWELITIMES  dukesha iyi nkuru ifite amakuru y’uko aba bose bengaga izi nzoga bahise batoroka, ndetse barimo gushakishwa.

 

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849