Nyagatare: Ababyeyi barashima ko haciwe amacumbi yashoraga abana mu ngeso mbi
Nyagatare: Ababyeyi barashima ko haciwe amacumbi yashoraga abana mu ngeso mbi
Abarerera mu Kigo cya G.S Nyagatare giherereye mu Murenge wa Nyagatare, bashima ko cyahisemo guca burundu kwiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 abanyeshuri bicumbikiye, nyuma yo kubona ko kwicumbikira byateraga akajagari n’uburara mu bana.
Ababyeyi bavuga ko ubwo hatangizwaga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 kuri iryo shuri, hari bamwe mu bana bahitagamo gukodesha inzu zo kubamo mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bataha kure bikabavuna.
Ibyo ariko ngo byaje guteza ibibazo aho abicumbikira batari bagifite gikurikirana bigakurura uburara kuri bamwe.
Innocent Mukundwa ati: “Umubyeyi ntiyamenyaga ibyo umwana arimo muri utwo tuzu bakodeshaga. Ishuri naryo kuko nta gahunda yo gucumbikira abanyeshuri ryari ryemerewe, tukumva ko abana basohotse Ikigo ubwo batashye.”
Akomeza avuga ko aho ubuyobozi bufatiye ingamba zo guca ayo macumbi byabaye byiza cyane.
Ati: “Urebye imyitwarire iri kuri iryo shuri ubona itandukaniro rinini. Ubu umunyeshuri wese asubira mu muryango kumugoroba, yaba akoresheje igare cyangwa imodoka zitwara abagenzi, kugira ngo arusheho kurindwa ingaruka mbi zituruka ku kuba kure y’umuryango. Nta nupfa kwibuka ko biriya bibazo byahigeze.”
Nyirihirwe Claudine, umuturage wo mu Mudugudu wa Nyagatare II, ufite abana biga muri iki Kigo, ashimangira uruhare runini rw’umuryango mu myigire y’umwana.
Ati: “Iyo umwana ataha mu rugo, umubyeyi aramuganiriza, akamenya ikibazo afite kandi akamufasha mu myigire no mu mibereho ya buri munsi. Mbere abana bari muri ‘geto’ bariyoboraga, nta muntu ubahwitura. Nta ruhare rw’ababyeyi rwabaga rurimo, ari byo byabakururiraga mu ngeso mbi.”
Muvara Benison, uhagarariye ababyeyi barera muri GS Nyagatare, avuga ko iyi gahunda yashyize Ikigo ku rwego rwo hejuru mu mitsindire.
Yagize ati “Uyu munsi ikigo cya GS Nyagatare kiri mu bigo bya mbere bitsindisha neza. Dufite abana hafi ibihumbi bitatu kandi buri mwaka umubare w’abana uza kwiga uriyongera kubera umusaruro mwiza w’ikigo. Twaciye burundu gahunda y’abana biga bicumbikiye. Ubu nta munyeshuri urara muri geto.”
Akomeza agira ati: “Nyuma yo kuganira n’ababyeyi abana baturuka kure bagiye bagurirwa amagare bazaho ku ishuri kubera guturuka kure nka Kabare, Nshuri, Rutaraka, Mirama na Cyonnyo.”
Umuyobozi wa GS Nyagatare, Murambya Félix, na we yemeza ko guca ‘geto’ byahinduye byinshi.
Ati: “Umwana uri mu businzi cyangwa imyitwarire idahwitse ntashobora kubonekamo umusaruro. Ariko kuva aho abana batangiriye gutaha mu miryango, imyitwarire yabo yarushijeho kuba myiza, bityo n’imitsindire irazamuka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Murekatete Juliet, yavuze ko amashuri yigisha abana bataha mu ngo bifasha ababyeyi kubakurikirana mu myigire ndetse n’imyitwarire ikwiye.
Ati: “Bifasha abana kwiga neza nta bibarangaza kuko iyo bicumbikira bahura n’ibibayobya bakunze kwita ibigare, abafite ingeso mbi bakazanduza abandi, bikabaviramo uburara no gusiba uko bishakiye bakaba batsindwa.
Mu rugo, bafashijwe n’ababyeyi basubiramo amasomo, bakanagira uburere bigira ku babyeyi, byaba ngombwa bakanakora imirimo yoroheje mu ngo, bibahindura ababyeyi beza b’ejo hazaza.”
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





