Nyagatare: Abanyeshuri bakubise abarimu kugeza ubwo bajya mu bitaro!-VIDEO
Nyagatare: Abanyeshuri bakubise abarimu kugeza ubwo bajya mu bitaro!-VIDEO
Abanyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyarupfubire, ishuri riherereye mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bateze abarimu babigisha barabakubita, umwe bamukomeretsa mu mutwe mu buryo bukomeye.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2025 ahagana Saa Kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo hari harangiye umupira w’amaguru wahuzaga abiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye n’abigaga guhera mu mwaka wa Kane kugeza mu mwaka wa Gatandatu.
Abiga mu mwaka wa Kabiri ngo ntibishimiye imisifurire kuko batsinzwe 1-0 kandi bari bateze amafaranga bituma batega abarimu babo mu nzira barabakubita.
Umwe mu barimu uri mu bakubiswe yabwiye BIGEZWEHO ko basohotse ikigo ari abarimu batandatu, bageze hanze bahasanga abana bafite inkoni, ibyuma by'intebe, nuko bakubita umwarimu umwe mu mutwe arakomereka bikabije undi bamuvuna akaboko nuko abarimu babiri muri bo bakizwa n'amaguru.
Ati:" Hano muri GS Nyarupfubire hari urugomo rukabije rw'abanyeshuri kuko hari abana birukanwe kubera imyitwarire mibi bityo bajya umugambi wo kuzatega abarimu bakabakubita, rero niko gufatanya n'abanyeshuri bacyiga hano ndetse n'abaturage baradukubita".
Mwarimu yakomeje agira ati:" Twarakubiswe pe ndetse bihagije doreko aba banyeshuri banteze incuro eshatu, mubadukubise harimo uwitwa Asiimwe Sam na Mubase Enock bose biga muwa kabiri (S2) hakaba nuwitwa Cyiza David wiga muwa kane.
Mwarimu yasoje asaba ubuyobozi bw'ikigo kureka kumwishyiramo ngo yatanze amakuru avuga ko ar'Ingengabitekerezo yatumye bakubitwa nyamara atariwe wabivuze.
Uwakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga adodwa mu mutwe ubuyobozi bumusaba kujya gutanga ikirego kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe ariko ngo bageze kuri RIB basanga basanga badakora nijoro ndetse bahamagaye Commanda wa Polisi nawe basanga afite gahunda nyinshi, gusa nyuma yaje kubavugisha ababwirako iperereza rigiye gutangira gukorwa.
Ubwo twageragezaga kuvugisha umuyobozi w'ikigo ntibyakunze kuko yumvaga ko ari abanyamakuru agahita akuba akagushyira Blacklist.
Gusa muri iri shuri rya GS Nyarupfubire haravugwamo imyitwarire itari myiza nkuko twabitangarijwe na bamwe mu babyeyi barerera muriki kigo,
Ati:"Abanyeshuri biga hano usanga baza kwiga banyoye ibiyobyabwenge cyangwa se bagatoroka bakajya kubinywa hanze, rero subwambere habayeho indwano hagati y'abanyeshuri ndetse n'abarimu.
ku wa gatanu muriki kigo cya GS Nyarupfubire hahise hakorwa inama yigitaraganya yarimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo John, asiga abijeje ko iperereza rigiye gukorwa abagize uruhare muri uru rugomo bagakurikiranwa.
KANDA HANO HASI UREBE VIDEO:
Inyubako abanyeshuri bategeyeho abarimu bakabakubita
mu kigo cya GS Nyarupfubire
iri shuri rivugwamo imyitwarire mibi na mbere y'ibi.





