Nyagatare: Kubona amazi meza byagabanyije amakimbirane mu miryango

Mar 27, 2026 - 14:18
 0
Nyagatare: Kubona amazi meza byagabanyije amakimbirane mu miryango

Nyagatare: Kubona amazi meza byagabanyije amakimbirane mu miryango

Mar 27, 2026 - 14:18

Bamwe mu baturage b’Akagari ka Karama mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kubona ibikorwaremezo by’amazi meza byabakuye ku ngendo ndende bakoraga bajya kuyashaka, kandi bikaba byaragabanyije amakimbirane yo mu miryango yaterwaga no kubura amazi.

Aba baturage bavuga ko bishimiye kuba ubu bafite amazi meza hafi yabo, bikarangiza imihati ikomeye bakoreshaga bajya kuyashaka kure y’ingo zabo. Iki gikorwa cyakundaga gukorwa n’abagore, kandi igihe kinini cyabatwaraga cyatezaga umwuka mubi hagati yabo n’abagabo babo.

Kabatsi Gérard asobanura ati: « Kenshi, umugabo yifuzaga gusa gusanga amazi mu rugo, atitaye aho abagore cyangwa abana bayakura. Iyo nta washoboraga kujya kuyazana kubera kubura umwanya, cyangwa amazi yazanywe ari make, byatezaga amakimbirane, rimwe na rimwe bikagera no ku ihohoterwa rikorerwa abagore bamwe. »

Yongeraho ati: « Ubu ibintu byarahindutse. Turishimira ko amazi aboneka hafi y’ingo zacu, ndetse bamwe bayafite mu ngo zabo. Nta makimbirane akiriho aterwa no kubura amazi, kuko n’umwana ashobora kujya ku robine akayazana byoroshye. »

Bamwe mu baturage bavuga kandi ko ibi byabakuye ku ngendo ndende no gukoresha amazi adasukuye. Mukazitoni Antoinette agira ati: « Mbere yo kubona amazi meza, twararuheraga tujya kuyashaka i Nyabihara. Kenshi twakoreshaga amazi yo mu mugezi wa Muvumba, bigateza indwara nk’inyo zo mu nda n’impiswi. »

Akomeza agira ati: « Ubu turashimira kuba dufite amazi meza ava ku ma robine ari no mu ngo, ibintu byari bisanzwe biboneka mu mijyi gusa. Ibi byagabanyije amakimbirane mu miryango kandi biteza imbere ubufatanye mu rugo. Ndetse n’abagabo batashakaga kujya kuvoma ntibagifite urwitwazo, kuko amazi ari mu rugo. »

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, arasaba abaturage gufata neza ibikorwaremezo by’amazi, yibutsa ko amazi ari ingenzi ku buzima.

Yagize ati: « Amazi ni ubuzima. Mu ntego zacu harimo kongera umubare w’abafite amazi meza. Ibi bigomba kujyana no gufata neza ibikorwaremezo, hirindwa kubyangiza no gutanga amakuru ku byangiritse nko gutoboka kw’imiyoboro. Amazi agomba no kugira uruhare mu guteza imbere isuku n’imirire myiza y’abaturage. »

Dukuzumuremyi Jean Bosco, umukozi w’umuryango WaterAid Rwanda ukora mu bijyanye no guteza imbere amazi, avuga ko kunoza uburyo bwo kubona amazi bigomba no guteza imbere uburinganire n’ubwumvikane mu miryango.

Asobanura ati: « Byagaragaye ko kubura amazi byagiraga ingaruka mbi ku miryango, cyane cyane ku bagore bahoraga bashinzwe kuvoma. Kugabanya izo mbogamizi bizafasha abagize umuryango kumarana igihe kinini no gukorana neza, harimo no gutegura neza gahunda z’umuryango. »

Ku wa 22 Werurwe 2026, Akarere ka Nyagatare kizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi. Ubuyobozi buvuga ko 78% by’abaturage ubu bafite amazi meza. Mu myaka itanu iri imbere, imishinga yo kuvoma amazi ya Muvumba na Ngoma izatanga metero kibe 62,000 z’amazi.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Political & Entertainment and Sports Journalist at BIGEZWEHO ENTERTAINMENT Ltd | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com