Nyamagabe: Abayobozi bagiye bazira iki? Amabanga yihishe inyuma y’ibaruwa zisaba imbabazi n’ihagarikwa ry’akazi

Jul 18, 2025 - 05:26
 0
Nyamagabe: Abayobozi bagiye bazira iki? Amabanga yihishe inyuma y’ibaruwa zisaba imbabazi n’ihagarikwa ry’akazi

Nyamagabe: Abayobozi bagiye bazira iki? Amabanga yihishe inyuma y’ibaruwa zisaba imbabazi n’ihagarikwa ry’akazi

Jul 18, 2025 - 05:26

Mu gihe Akarere ka Nyamagabe kakomeje kugaragaramo impinduka zitunguranye mu bayobozi b’Inzego z’ibanze, haracyarimo urujijo ku mpamvu nyakuri yatumye bamwe basezera, abandi bagafatirwa ibihano bikomeye birimo guhagarikwa no gukurikirwanwa mu myitwarire.

Hari ibibazo by’imicungire y’umutungo wa Leta

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Habimana Thaddée, yemeje ko hari abayobozi bahagaritswe mu gihe cy’amezi atatu badahembwa, barimo Umujyanama wa Komite Nyobozi n’ushinzwe Imicungire y’abakozi.

Yongeraho ko hari n’uwahoze ayobora Ishami ry’Imibereho Myiza wasezeye ku mirimo ku giti cye, ariko bikekwa ko yari asanzwe akurikiranyweho amakosa.

Amakuru UMUSEKE dukesha iy'inkuru wacukumbuye yemeza ko uwo muyobozi yari ashinzwe gahunda za VUP, aho byagiye bivugwa ko hari amafaranga y’imirimo y’amaboko yayanyereje. Undi muyobozi nawe avuga ko yariye amafaranga y’abaturage yanga kuyasubiza, ari na byo byatumye abaturage bamuregera ubuyobozi bw’Akarere.

Imibanire mibi n’uruhuri rw’amakosa mu bayobozi b’Imirenge

Nubwo Visi Meya yahakanye ko hari Abanyamabanga Nshingwabikorwa banditse basaba imbabazi, amakuru twabonye yemeza ko hari abakozi bane b’Imirenge ya Uwinkingi, Kibirizi, Mbazi na Kibumbwe bandikiye ubuyobozi basaba imbabazi.

Abo banyamabanga, nk’uko amakuru abivuga, bahamagajwe mu nama y’akanama gashinzwe imyitwarire yabaye ku ibanga ku wa Gatatu. Ubuyobozi bw’Akarere bwemeza ko bwabikuyeho ayo mabaruwa, ariko ntiburatangaza icyemezo cyafashwe ku myitwarire yabo.

Mu byo bashinjwa harimo gusuzugura abayobozi bo ku rwego rw’Akarere, gutekinika raporo, kutumvikana n’abo bakorana ndetse n’ibirego bikomeye birimo icyo umwe ashinjwa cyo gusambanya umugore wa mugenzi we, amakuru yamenyekanye nyuma y’uko uwo mugenzi we abimenyesheje ubuyobozi.

Ibibazo bya Lampsam na raporo zatindaga

Hari n’abandi bayobozi bavuga ko bagiye bagirwaho nabi n’ubuyobozi bw’Akarere nyuma y’uko batsinze urubanza bareze Akarere rwanatewe no kwangirwa kwishyurwa amafaranga y’ibirarane ya Lampsam.

Ibyo byateye ubuyobozi kutishimira icyo cyemezo, aho bivugwa ko icyemezo cyo kubahagarika cyashingiye ku mugambi wo “kubikiza”, nk’uko abatanze amakuru babivuga.

Hari kandi n’abo bikekwaho gutinza raporo, ku buryo byageze aho Ubuyobozi bw’Intara busaba ibisobanuro Akarere. Ibi byose bikagaragaza icyuho gikomeye mu mibanire no mu iyubahirizwa ry’inshingano.

Ese aya makosa ashingiye kuri ruswa cyangwa hari ibindi bihishe inyuma?

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri aka karere bavuga ko ibi bihano n’ubwegure bishobora kuba byaratewe n’akarengane cyangwa amakimbirane mu bayobozi ubwabo. Ariko abandi babibona nk’igikorwa cy’ubuyobozi bugamije kurandura ibitagenda neza no kugarura imikorere inoze.

 Inkuru turacyayikurikirana turakomeza gushaka ibisobanuro byimbitse n’uruhande rw’abavugwa muri iyi nkuru turayibagezaho vuba.

Yanditswe na Henriette UWAMAHIRWE