Nyamasheke: Ababyeyi bakurikiranyweho kwiyicira umwana w'amezi 8

Apr 20, 2026 - 08:38
 0
Nyamasheke: Ababyeyi bakurikiranyweho kwiyicira umwana w'amezi 8

Nyamasheke: Ababyeyi bakurikiranyweho kwiyicira umwana w'amezi 8

Apr 20, 2026 - 08:38

Inzego z'umutekano mu Karere ka Nyamasheke ziracyakurikirana urupfu rw'umwana w'amezi 8. Ababyeyi be bashyikirijwe RIB nyuma yo gukekwa ko barwanye bakamukandagira. Menya amakuru ku buryo burambuye muri iyi nkuru.

Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Bushenge, inzego z’ubugenzacyaha n’umutekano zataye mu yombi umugabo n’umugore we bari batarashyingiranywe mu mategeko, nyuma y’urupfu rudasobanutse rw’umwana wabo w’amezi umunani.

Ibi byago byabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2026, ahayinga saa tanu z’amanywa (11:00 AM), mu Mudugudu wa Nyamikingo, Akagari ka Gasheke mu Murenge wa Bushenge.

Umwana mwana w'umuhungu witwa Niyonkuru Aime Blando, wari ufite amezi umunani y’amavuko, ni we wahatakarije ubuzima. Amakuru agera ku kinyamakuru dukesha aya makuru ava ku baturage n’ubuyobozi, avuga ko Niyodusenga Jeanette (nyina w’umwana) na Nshimiyimana Emmanuel (umugabo babanaga) bashobora kuba barwanye, maze muri uko gushyamirana bakandagira umwana, ari na byo byamuviriyemo urupfu.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushenge bwemeje ko imvugo z’aba babyeyi bombi zivuguruzanya, bityo bituma bahita bagezwa mu maboko y’ubacyaha.

Nshimiyimana Emmanuel na Niyodusenga Jeanette (ufite imyaka 20), bari bamaranye ukwezi kumwe gusa babana mu buryo butemewe n’amategeko. Abaturage bazi uyu muryango bagaragaza ko Nshimiyimana asanzwe azwiho kunywa inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, ndetse ngo yigeze no gufungirwa ibikorwa nk’ibyo mu bihe bishize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, yatangaje ko bakimenya aya makuru bise "ay’urujijo", bahise biyambaza inzego z’umutekano.

Ati: “Uko urwo rupfu ruri gusobanurwa na nyina n’uwo mugabo ntabwo biri gusobanuka neza. Twiyambaje RIB na Polisi kugira ngo bahagere, bakore iperereza barebe icyateye urwo rupfu.”

Kugeza ubu, Nshimiyimana na Niyodusenga bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gukusanya ibimenyetso no gusuzuma umurambo w’umwana kugira ngo hamenyekane icyamwishe bidashidikanywaho.

Ubuyobozi bwongeye gushishikariza abaturage kwirinda amakimbirane yo mu muryango no kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo birinde ingaruka nk’izi zikunze kugwirira imiryango ibayeho mu buryo bw’akajagari.

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com