Nyamasheke: Abagabo 19 bafunzwe bakekwaho gusambanya abana
Nyamasheke: Abagabo 19 bafunzwe bakekwaho gusambanya abana
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko mu mezi atatu ashize ku bufatanye n’inzego z’umutekano bumaze guta muri yombi abagabo 19 bakekwaho gutera inda abangavu.
Inda ziterwa abangavu ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda aho usanga akenshi izo nda baziterwa n’abagabo bakuze basanzwe bafite ingo.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie yabwiye IGIHE ko bafite abangavu 110 babyariye iwabo.
Ati “Turacyarwana no kugira ngo abahohotera abo bana bamenyekane, bashobore kuba bashyikirizwa ubutabera kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi ni n’icyaha kidasaza”.
Visi Meya Mukankusi yavuze ko gufata abakekwaho iki cyaha harimo imbogamizi kuko abangavu batewe inda hari ubwo bahishira ababahohoteye, banamenyekana ugasanga imiryango hari ubwo ishaka kunga icyo cyaha.
Ati “Mu bana 110 basambanyijwe bagaterwa inda, ibirego 41 byashyikirijwe ubugenzacyaha. Abagabo 19 bamaze gutabwa muri yombi. Ubwo dufite abana batangiye gutera intambwe bakagaragaza ababasambanyije turatekereza ko bizatanga umusaruro ababangiza bakagabanya umurindi”.
Uyu muyobozi yibukije ababyeyi ko icyaha cyo gusambanya umwana ari icyaha kitungwa, abasaba gucika ku ngeso yo kujya gushaka uwasambanyije umwana ngo babiganireho.
Ati “Ikindi twabwira ababyeyi ni uko igihe umwana yasambanyijwe agaterwa inda bidakwiye kuba umwanya wo kumutererana ko ahubwo akwiye gufashwa kugira ngo umwana azibaruka azagire ubuzima bwiza n’uwasambanyijwe abashe gukomeza amashuri, mu gihe kwiga bidakunze ashakirwe ikindi kintu cyamufasha kwitunga no gutunga umwana yibarutse”.
Visi Meya Mukankusi yasabye abangavu kubakira ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda, bakarinda ubusugi bwabo, ariko bakamenya n’amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bakamenya ko igihe cyose bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye baba bafite ibyago byo gusama no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.





