Nyamasheke: Umugabo w’imya/ka 74 y’amavuko uherutse kwifata agatema ingurube yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye!

Jan 31, 2024 - 23:16
 0
Nyamasheke: Umugabo w’imya/ka 74 y’amavuko uherutse kwifata agatema ingurube yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye!

Nyamasheke: Umugabo w’imya/ka 74 y’amavuko uherutse kwifata agatema ingurube yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye!

Jan 31, 2024 - 23:16

Byabaye ku wa 30 Mutarama 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu mudugudu wa Musagara, akagari ka Gako, Umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.

Umwe mu baturanyi be yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko mu rugo rwa nyakwigendera habaga amakimbirane adakabije cyane.

Ati“Amakimbirane yari arimo, ntabwo byaribirenze ni amwe yo mu muryango.”

Uyu muturage yakomeje avuga ko ku cyumweru yasohoye ingurube mu kiraro arayitema ariko abisabira imbabazi.

Ati” No ku cyumweru yari yasohoye ingurube mu kiraro arayitema nta muntu bagiranye ikibazo twabigiyemo birarangira, asaba imbabazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yabwiye UMUSEKE ko basanze uwo mugabo yimanitse mu mugozi.

Ati “Mutabazi Gratien basanze yimanitse, ubuzima bwe bwamaze kurangira, ntabwo turamenya icyatumye yiyahura, biragaragazwa na muganga.”

Yakomeje avugako kwiyahura byaterwa n’impamvu n’ibibazo bitandukanye, asaba abaturage kujya babigaragaza batariyambura ubuzima.

Ati” Icyo nakangurira abaturage n’ukumenya uburyo bwo kumenya ‘kujera’ ibibazo byatera kwiyahura niba ari n’amakimbirane hakabaho uburyo bwiza bwo kuyakemura.”

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com