Nyanza abarimo umuherwe karahabutaka batawe muri yombi bakekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi 1994

May 30, 2024 - 02:13
 0
Nyanza abarimo umuherwe karahabutaka batawe muri yombi bakekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi 1994

Nyanza abarimo umuherwe karahabutaka batawe muri yombi bakekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi 1994

May 30, 2024 - 02:13

Nyanza abagabo babiri bo mu Karere ka Nyanza barimo umukire batawe muri yombi bakekwaho icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Abatuye mu Kagari ka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi bavuze ko abagabo babiri barimo uwo bise umukire witwa Mutezintare Evariste ndetse n’undi witwa Marcel batawe muri yombi bakekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Amakuru avuga ko Marcel ubwo yavaga mu buhungiro yaje atura i Nyagisozi gusa bamwe mu bamuzi bakavuga ko yakoze icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu cyumweru gishize nibwo urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamutaye muri yombi.

Mu ibazwa rye, Marcel hari ibyaha yemeye ko yakoze ndetse anavuga ko yafatanyije kubikora n’umukire witwa Mutezintare Evariste.

Aba bombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye itangazamakuru ko bamaze iminsi babona abantu batigeze bakurikiranwaho icyaha cya Jenoside ndetse nabagikurikiranweho ariko batigeze bakora ibihano bahawe.

Yagize ati”Abo bose rero bari muri RIB no mu butabera muri rusange”.

Abatawe muri yombi baje bakurikira uwahoze ayobora Polisi mu karere ka Nyanza (DPC) SP Eugene Musonera.

Harimo kandi uwahoze ari Burugumesitiri mu cyahoze ari komini Rukondo witwa Paulin, uwahoze ari konseye muri Segiteri ya Kabirizi Maniraho Emmanuel bose batawe muri yombi muri uyu mwaka wa 2024.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buvuga ko mu karere hamaze gutabwa muri yombi muri uyu mwaka wa 2024 abantu barenga 35 bo mu murenge wa Nyagisozi, Kibirizi, Busasamana na Cyabakamyi.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270