Nyanza habereye amahano akomeye cyane
Nyanza habereye amahano akomeye cyane
Mu karere ka nyanza abagizi ba nabi bataramenyekana bishe umuntu barangije baramutwikana n'imyenda ye arashya arakongoka.
Ibi byabereye mu murenge wa mu kingo Akagari ka Ngwa mu mudugudu wa gasiza ubwo kuri uyu wa 2 Kanama mu masaaha ya mu gitondo humvikanye inkuru y'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 54 wishwe n'abagizi ba nabi.
Aho babanje kumuboha amaboko ndetse ngo bakamupfuka ibintu mu maso maze bakamuteragura ibyuma mu mutwe maze bahita batwika imyenda ye ndetse nawe baramutwika maze arashya arakongoka.
Bamwe mubatuye muri ako gace bivuzeko iyi nkuru mbi yabereye mu mudugudu wabo yabashenguye umutima ndetse inabatera agahinda. Ngo banibajijwe uko yaba yishwe cyanee ko ngo nta nduru bigeze bumva.
Bakomeza kandi bavugako uyu wishwe akanatwikwa yapfuye urupfu rubi cyanee kuko ngo ntibisanzwe ibikorwa by'ubugome bigeze kuri uru rwego.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mukingo Ange Kayigi akimara kugera aho habereye ubugizi bwa nabi yatanze ihumure ku baturage ndetse anabasabako mu gihe babonye umuntu batazi mu mudugudu wabo bakwiye guhita babivuga.
Yanavuze ko nabo bataramenya uwo ariwe ariko ngo iperereza rigiye gukorwa n'inzego zibishinzwe kugirango hamenyekane abagize uruhare muri ibi bikorwa bigayitse babiryozwe ndetse n'umwirondoro wa nyakwigendera umenyekane.







