Nyanza: Dore abantu Ingunguru yaturikanye bikarangira umwe ahasize ubuzima

Oct 1, 2025 - 12:08
 0
Nyanza: Dore abantu Ingunguru yaturikanye bikarangira umwe ahasize ubuzima

Nyanza: Dore abantu Ingunguru yaturikanye bikarangira umwe ahasize ubuzima

Oct 1, 2025 - 12:08

Mu karere ka Nyanza batetse kanyanga birangira ingunguru ibaturikanye umwe ahita yitaba Imana

Mu ijoro ryakeye taliki ya 30/09/2025 nibwo mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Nkomero mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza humvikanye urupfu rutunguranye rw’umugabo witwa Edouard Ntabanganyimana.

Bikekwa ko yari atetse ikiyobyabwenge cya kanyanga mu rugo iwe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko ingunguru yari itetswemo kanyanga yaje gushyuha iturikana nyakwigendera wari kumwe n’undi muntu witwa Nizeyimana.

Uyu we yakomeretse bikomeye akaguru n’akaboko by’ibumoso.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Gitwe, mu karere ka Ruhango kugira ngo ukorerwe isuzuma uwakomeretse bikomeye na we ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro by’i Gitwe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan avuga ko n’ubundi uwakomeretse agomba gukurikiranwa.

Yagize ati “Uwakomeretse arikwataho ariko niyoroherwa ubugenzacyaha (RIB) buzamukurikirana ku gikorwa kitemewe cyo gukora kanyanga.”

Umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza hakunze kuvugwa ko hakorwa kanyanga, umuvugizi wa Polisi avuga ko gucuruza gukora, kunywa no guteka kanyanga ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Avuga ko hari n’abantu babikora ingaruka zikaba gutakaza ubuzima, kandi azi neza ko bibujijwe. Uzajya abikora Polisi izamufata imushyikirize RIB imukurikirane.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089