Nyanza: Hafashwe abagabo batatu (3) bakekwaho kwiba Moto bakagurisha ibice byazo

May 15, 2026 - 08:56
 0
Nyanza: Hafashwe abagabo batatu (3) bakekwaho kwiba Moto bakagurisha ibice byazo

Nyanza: Hafashwe abagabo batatu (3) bakekwaho kwiba Moto bakagurisha ibice byazo

May 15, 2026 - 08:56

Inzego z'umutekano zataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho kwiba Moto mu bice bitandukanye bakazisenya bakagurisha ibikoresho byazo.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y'amajyepfo yatangaje ko yafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba moto mu bice bitandukanye, bakazijyana mu ishyamba bakazisenya kugira ngo bagurishe ibyuma byazo.

Aba bagabo bafatiwe mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Rwesero, mu ijoro ryo ku wa 14 Gicurasi 2026.

Amakuru yatanzwe na Polisi avuga ko aba bakekwa basanganywe moto ebyiri bari bamaze gutangira gukuraho ibyuma n’ibindi bikoresho, hagamijwe kubigurisha nk’amapiyesi (spare parts).

Polisi yavuze ko iperereza rikomeje

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Hassan Kamanzi, yavuze ko abafashwe bahise bashyikirizwa inzego zishinzwe iperereza kugira ngo hakorwe dosiye yuzuye.

Yavuze ko kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau) yatangiye iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.

Yongeyeho ko ibikorwa byo gushakisha abandi bashobora kuba bafitanye isano n’ubu bujura bikomeje.

Polisi yashimiye abaturage gutanga amakuru

Polisi y’u Rwanda yashimye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru yatumye aba bakekwa bafatwa batarabasha kugurisha ibyo bikoresho.

Yibukije abaturage ko umutekano ari inshingano za buri wese, ibasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibyaha mbere y’uko biba.

Abatekereza gukora ibyaha baburiwe

Polisi yanongeye kuburira abantu bose bishora mu bikorwa by’ubujura no guhungabanya umutekano, ibasaba kubireka kuko abazabifatirwamo bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Yashimangiye ko ibikorwa byo kurwanya ubujura bwa moto n’ibindi byaha bikomeje hirya no hino mu gihugu hagamijwe kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo.

CYIZA Theogene FOLLOW ME ON