Nyanza: Impanuka ikomeye cyane ya HOWO yivanye aho yari iparitse igasenya inzu y’umuturage

May 30, 2024 - 01:38
 0

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Butara mu Mudugudu wa Nyabusheshe imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yariho ipakirwa yashenye inzu y’umuturage.

Iyi modoka yapakirwamo ibitaka aho barimo bakora umuhanda Nyanza-Bugesera, yiparukuye igonga inzu y’uwitwa Ngirayesu Theogene ufite umuryango w’abantu 10.

Nta muntu wakomerekeye muri iyi mpanuka kuko ntawuriyirimo ndetse n’umushoferi ntiyarayirimo.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye amakuru ko hashakishijwe aho uriya muryango uba ucumbikiwe.

Bimwe mubangiritse birimo inzugi, intebe n’ibindi.

Imbere h’imodoka gusa niho hinjiye mu nzu.

Iyi mpanuka nta muntu yahitanye
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461