Nyanza:Baritana bamwana ku wanyereje amafaranga y’Igororero rya Mpanga
Nyanza:Baritana bamwana ku wanyereje amafaranga y’Igororero rya Mpanga
Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango rwaburanishije umucungagereza ukekwaho kunyereza amafaranga y’Igororero rya Mpanga mu karere ka Nyanza, runemeza ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.
Emmanuel Byiringiro w’imyaka 25 wari ushinzwe gucunga abagororwa mu Igororero rya Nyanza (Mpanga), Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamureze buvuga ko muri uyu mwaka wa 2025, yanyereje amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw).
Buvuga kandi ko nyuma yaje gutwara andi angana n’ibihumbi 750frw.
Umuyobozi we Assistant Inspector (AIP) Rubera Dieudonne ngo yamubajije ariya mafaranga, undi arayabura maze atangira kuyishyura gahoro gahoro.
Ubushinjacyaha bushingiye ku mvugo za Assistant Inspector Rubera Dieudonne wavuze ko yasanze Emmanuel Byiringiro (ubu arafunzwe) yaratwaye amafaranga yari ashinzwe batabyumvikanyeho; Assistant Inspector Giramahoro Aphrodis na we avuga ko yahaye Byiringiro Emmanuel amafaranga miliyoni imwe yagombaga gufatirwa ibyemezo n’abayobozi.
Ubushinjacyaha busaba urukiko rw’ibanze rwa Ruhango ko rwakwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma, Byiringiro akekwaho icyaha akurikiranweho.
Mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhango, Byiringiro yahakanye icyaha aregwa aho avuga ko yari umucungagereza w’igororero rya Mpanga, akajya anafasha umucungamutungo (Comptable) ari we Assistant Inspector Rubera Dieudonne .
Yemera ko koko amafaranga miliyoni yaje kubura muri cofre-fort (umutamenwa), yemera kwishyura kimwe cya kabiri cyayo (Frw 500,000), Assistant Inspector Rubera amutangaho amakuru ataramara kuyishyura.
Me Jean Bosco Mutuyimana wunganira Emmanuel Byiringiro avuga ko nta mpamvu zikomeye zituma umukiriya we akekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo kuko atari we mucungamutungo (Comptable) agasaba ko umukiriya we arekurwa by’agateganyo.
Uko urukiko rubibona
Urukiko rubona ko hari impamvu zikomeye zituma Emmanuel Byiringiro akekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo. Ibi bishingirwa ku kuba ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha yaremeye ko nubwo yari umucungagereza w’igororero rya Mpanga akora akazi ko kubika amafaranga (cashier) yunganira Assistant Inspector Rubera Dieudonne.
Ngo yemeye ko yakiriye ayo amafaranga y’igororero, akemera ko yari yatangiye kwishyura, ndetse ngo yafashwe amaze kwishyura ibihumbi 200 Frw.
Urukiko rugasanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.
Icyemezo cy’urukiko
Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro. Rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Byiringiro Emmanuel akekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo.
Urukiko rwategetse ko Byiringiro Emmanuel afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, rwibutsa ababuranyi ko kujurira iki cyemezo bikorwa mu gihe kitarenze iminsi itanu.
Emmanuel Byiringiro yatawe muri yombi muri Werurwe uyu mwaka wa 2025.
Amakuru yizewe dukesha UMUSEKE wamenye, ni uko uyu atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Ruhango, azahita ajurira mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.







