Nyanza:Umusore yapfuye azize Inzoga

Sep 5, 2025 - 08:27
 0
Nyanza:Umusore yapfuye azize Inzoga

Nyanza:Umusore yapfuye azize Inzoga

Sep 5, 2025 - 08:27

Mu karere ka Nyanza umusore ukiri muto yaguye mu kabari azize inzoga izwi nk'icyuma ya Ingwe GIN

Ibi byabereye mu karere ka Nyanza umurenge wa Rwabicuma Akagari ka mushiru abaturage batuye muri aka gace bafite intimba N'agahinda batewe n'urupfu rw'umusore ukiri muto wapfuye azize inzoga yitwa icyuma izwi nka ingwe GIN.

abaturage batuye muri aka gace bavuzeko bacyeka ko uyu musore yaba yarozwe kuko ngo ntibyumvikana ukuntu umuntu asangira n'abandi mu kabari kamwe akagirwaho ingaruka wenyine.

Ubwo abanyamakuru bageraga muri aka gace bagiye aho ako kabari gakorera ariko dusanga akabari karafunze na banyirako barabafunze icyakora twahasanze mugenzi wabo umwe avuga ko bagenze be nubwo bafunze barengana.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace bavuzeko uyu musore yazize inzoga yicyuma kuko ngo yayinyweye akikubita hasi ariko andi makuru akavuga ko uyu musore yarozwe n'abantu bari bamuhamagaye ngo bajye kumugurira inzoga kuko ngo yari yaje avuye mu kazi. 

Abaturage bagasaba ko abacyekwaho gukora ibi bakorwaho iperereza icyaha cyabahama bakabihanirwa.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089